Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yeguye
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yandikiye ibaruwa inama njyanama y’ako karere agaragaza ko yeguye ku mirimo ye.
Ibaruwa y’ubwegure bwe yayishyikirije njyanama mu ma saa munani kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2017.
Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert ahamya iby’ayo makuru avuga ko babonye iyo baruwa.
Akomeza avuga ko igikurikiraho ari uko njyanama igiye guterana igasuzuma ibikubiye muri iyo baruwa y’ubwegure bwa Sinamenye.
Sinamenye yeguye nyuma y’uko yafunzwe mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2017, akurikiranyweho kubangamira Mpayimana Philippe, umukandida wigenga wiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, wari wagiye kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu.
Gusa ariko nyuma y’iminsi icumi yahise afungurwa.
Sinamenye arinze yegura atarasubira mu kazi n’ubwo amabaruwa y’akarere yabaga ariho umukono n’amazina bye.
Sinamenye yatangiye kuyobora Akarere ka Rubavu ku itariki 29 Gicurasi 2015, asimbuye Bahame Hassan na we wafunzwe akurikiranweho ruswa, bigatuma nyobozi yose yeguzwa kubera kwegurira abikorera isoko rya Rubavu binyuranije n’amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|