Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yahagaritswe ku mirimo
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahagaritswe mu mirimo n’Inama Njyanama, imushinja kutuzuza inshingano ze, harimo n’ibibazo birebana n’ibiza byahitanye benshi muri ako karere.
- Kambogo Ildephonse
Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Kambogo yakuwe ku mirimo ye, kubera kutubahiriza inshingano ze, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye gahunda yo gushyingura abahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, agasanga imyiteguro idahagije.
Kigali Today yagerageje kuvugana na Kambogo Ildephonse ariko ntibyashoboka, igerageza kuvugisha Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu na we ntiyafata telefone.
Kambogo ashinjwa kuba atakoranaga neza n’inzego bikangiza akazi, hamwe no kutubahiriza imyanzuro yafatwaga n’Inama Njyanama, ibi bikaba byiyongeraho kuba hari umushoramari yahaye ikibanza mu gice cyahariwe inganda, kandi ubwo burenganzira butangwa na Minisiteri ibifite mu nshingano.
Kambogo Ildephonse yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu muri manda iheruka avuye muri RDB.
Yari umuhanga mu bukerarugendo n’ishoramari, ndetse akaba yari yarijeje abatuye Akarere ka Rubavu kuzamura iterambere ry’umujyi wa Gisenyi.
Mu gihe gito amaze yashoboye kwihutisha ibikorwa remezo mu mujyi wa Gisenyi, nk’imihanda n’isoko rya Rubavu rimaze imyaka 12 ritaruzura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|