Umuyobozi w’Abadivantisiti ku isi azasura u Rwanda muri Werurwe
Umuyobozi mukuru w’itorero ry’Abadventisiti b’umunsi wa karindwi ku rwego rw’isi yose, Ted N.C Wilson n’intumwa ayoboye, azasura u Rwanda ku nsuro ya mbere kuva tariki 02/03/2012 mu ruzinduko rw’iminsi ine.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko Ted N.C Wilson azagirana ibiganiro n’abayobozi b’itorero, ndetse ayobore igiterane kizahuza abakirisitu bose b’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda.
Dr Pasiteri Hesron Byilingiro , Umuyobozi mukuru w’itorero ry’abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda avuga ko uwo mushyitsi azunamira inzirakarengane zisaga 258,000 zishyinguye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.
Azashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako y’ibiro bikuru by’itorero hafi ya CHUK bizaba bifite amagorofa 9. Azanashyira irindi buye ry’ifatizo ahagiye kwagurwa inyubako z’amashuri kuri kaminuza y’abadiventiste ya Afurika yo hagati ku Gishushu mu mujyi wa Kigali.
Pasiteri Hesron yavuze ko batumiye uwo mushyitsi mu rwego rwo kuza kwirebera aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’imyaka 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye Pasiteri wacu ku rwego rwisi.dushimiye na pasiteri Byiringiro wa mutumiye,dushimiye papa wacu twe twese twamwemeye.Imana iduhane umugisha twe twese abari mu isi