Umuyobozi ushinzwe kubaka amahoro muri UN arishimira ibyo u Rwanda rwagezeho

Madame Judy Cheng-Hopskin, umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro, arishimira intambwe u Rwanda rwateye kugeza n’aho rusigaye rubungabunga amahoro ku isi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu 05/10/2012, nyuma y’uruzinduko yagiriye mu biro bya Minisitiri w’Ingabo, aho yavuze ko yari azanywe no kwihera ijisho amakuru avuga ku bitangaza u Rwanda rwabashije kugeraho.

Yagize ati: “Ikingeza ni ukwirebera nanjye nkumva igituma u Rwanda rushobora kubigeraho kandi wenda ahandi byarananiranye, noneho tukabiganiraho nkumva neza impamvu byemeye ino. Ku bw’ibyo tugatangira ibindi bikorwa by’ubufatanye”.

Madame Cheng-Hopkins yavuze ko intambwe u Rwana rumaze gutera nyuma ya Jenoside ari igitangaza uwo ariwe wese atakwirengagiza, ndetse hakaba n’ibihugu byinshi birimo nka Sudani y’Amajyepfo byakwigira ku Rwanda.

Brig. General Charles Rudakubana, yatangaje ko Minisitiri w’Ingabo n’uyu mushyitsi baganiriye ku bijyanye n’ibyo ingabo z’u Rwanda zikora n’ibindi bikorwa bakora mu bijyanye na gisirikare no gufasha abaturage kwizamura mu mibereho y’Abanya-Darfour.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka