Umuyobozi ntakwiye gutekana mu gihe atarakemura ibibazo by’abaturage - Minisitiri Gatabazi

Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba barasabwa kwiyubakamo umuco wo gushyashyanira abaturage, kuko bidakwiye kuba umuyobozi yakumva ko atekanye, mu gihe hari ibibazo by’abaturage bitarakemurwa.

Minisitiri Gatabazi avuga ko bidakwiye ko umuyobozi yicara ngo atekane igihe abaturage bafite ibibazo bitarakemurwa
Minisitiri Gatabazi avuga ko bidakwiye ko umuyobozi yicara ngo atekane igihe abaturage bafite ibibazo bitarakemurwa

Babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi b’uturere, ab’inama njyanama ndetse n’abakozi b’iyo ntara, watangijwe ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022.

Ni umwiherero wari ugamije kwisuzuma no kurebera hamwe kugera ku ngamba zo kwihutisha gahunda za Leta, hatangwa serivisi nziza ku baturage.

Minisitiri Gatabazi avuga ko bidakwiye kuba umuyobozi yakumva ko atekanye cyangwa aruhuste, igihe cyose hari umuturage utameze neza.

Yagize ati “Abayobozi b’inzego izo ari zo zose bagomba kwiyubakamo umuco wo gushyashyanira abaturage, ni ukuba ufite umuturage ku mutima, kandi umuturage uwo ari we wese. Ntabwo ari ukuvuga abangaba bafite ubushobozi, abafite aho bamaze kugera, ni wa muturage ukennye”.

Akomeza agira ati “Umuyobozi ntabwo akwiye kumva aruhutse, atekanye, mu gihe hari umuturage utabonye ibyo arya, udafite aho ataha, udafite ubushobozi, umwana utabonye uko yiga, abaturage bagiye kwa muganga batabonye serivisi. Gushyashyanira umuturage, ni uguharanira ko umuturage abona serivisi zose agomba kubona, abona n’ibimufasha kugira ngo ave mu bukene atere imbere”.

Ni umwiherero wanitabiriwe n'abayobozi ba Njyanama z'uturere
Ni umwiherero wanitabiriwe n’abayobozi ba Njyanama z’uturere

Ngo ntabwo umuturage akwiye gushirwa kw’isonga mu buryo bw’amagambo gusa, ahubwo bikwiye gukorwa, umuyobozi amuhangayikira, akamutekerereza, akababazwa no kuba amerewe nabi, ku buryo umuyobozi adashobora kuryama ngo asinzire, yidagadure, yiberaho uko yishakiye, mu gihe abaturage batabonye ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.

Abayobozi b’uturere bavuga ko kuba umwiherero bawukoze mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari, bizabafasha gukora neza igenamigambi ryabo ku byerekeranye na gahunda ziganisha ku guhindura imibereho y’umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi, avuga ko ari umwanya mwiza bagize wo kugira ngo bongere bisuzume.

Ati “Ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ntabwo wayigira udafite aho wiherera, aho utura, aho utekera. Icyo tugiye gukora ni ukugira ngo twongere tubarure neza kuko tumaze igihe tubikora, turebe ngo ni nde usigaye, twakora iki mu buryo bwihuse, ni cyo kintu tugiye gukora, ari ibijyanye n’ubwiherero, ibikoni, inzu zo kubamo, hasigaye gutangira imirimo nyirizina”.

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera, avuga ko amasomo bakuye mu mwiherero, azabafasha kureba aho bageze, banashyira mu bikorwa gahunda y’imbaturabukungu, izana impinduka mu baturage.

Ati “Tuvanyemo ingamba zifatika, zizadufasha kwihutisha iterambere ry’umuturage, kuko intego ya mbere muri byose ni ukumuvana mu bukene, tukareba ko mu myaka ibiri isigaye kugira ngo dusoze NST1, ku buryo twaba twageze ku ntego”.

Meya Richard Mutabazi na bagenzi be bavuze ko uwo mwiherero ari ingirakamaro
Meya Richard Mutabazi na bagenzi be bavuze ko uwo mwiherero ari ingirakamaro

Muri uwo mwiherero hanatangiwemo ibiganiro bitandukanye birimo ibirebana n’ubutabera, uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ubuhinzi n’ubworozi, ibijyanye n’ubutaka, byose byagiye bitangwaho ibitekerezo n’abitabiriye uyu mwiherero, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bari batumiwe.

Ni umwiherero kandi abayobozi b’uturere bagaragarije urwego rw’intara imihigo bateganya guhiga, kugira ngo ihabwe umurongo ndetse inemezwe, aho basabwe kongeramo ibijyanye no guhigira ko buri muturage agomba kugira ubwiherero, ko buri Munyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari agira moto izajya imufasha mu mirimo ye n’icyumba cy’umukobwa kuri buri kigo cy’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MWADUKOYE UBUVUGIZI HANOMU’RICYEYA BAKADUHAUMUHANDA NUMURIRO UMUHANDAUHUZACYEYA RUVUNE.MUGIHENENGEREJEIGISUBIZOMBAYEMBASHIMIYE MURAKOZE.

MWAKOZE CYANE NDIPASCALI CYEYA. yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka