Umuyobozi mwiza si wa wundi ushimwa na bose- Perezida Kagame

Perezida Kagame yatangaje ko umuyobozi mwiza atari wa wundi ushimwa na buri wese, ahubwo ari umuntu ugira ibyo ashima, akagira ibyo agaya ndetse akagira n’ ibyo abaza abo ayobora.

Yasabye abayobozi kwimakaza umuco w'ubufatanye kugirango bazagere kuri byinshi
Yasabye abayobozi kwimakaza umuco w’ubufatanye kugirango bazagere kuri byinshi

Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye umuhango wo kurahiza Abaminisitiri, Abanyamabanga bahoraho ndetse n’Abanyamabanga ba Leta bagiye gufatanya na we kuyobora igihugu muri manda y’imyaka irindwi yatorewe izarangira mu mwaka wa 2024.

Yagize ati" Iyo uri umuyobozi ushimwa na bose uba ufite ikibazo, kuko n’abakora amakosa babona ko uri mwiza, kuko ntacyo ubabaza kuri ayo makosa yabo".

Yaboneyeho kubwira abo bayobozi barimo abahoze muri Guverinoma icyuye igihe ndetse n’abashya, ko umuyobozi mwiza ari uwiyoroshya agakorana na bagenzi be, kandi akaba agomba kugira ibyo abaza abo abereye umuyobozi, bakora ibyiza akabishima, ndetse byaba bibi akabigaya.

Ati" Tugire umuco wo gushaka gukora ibintu bizima, kandi tugire n’umuco wo gufatanya, kuko imbaraga z’umuntu umwe zidahagije. Dushake imbaraga za benshi ndetse n’iza bose kugira ngo tubashe kugera kuri byinshi."

Muri uwo muhango hari Abaminisitiri babiri bashyizweho batabonetse mu irahira barimo, Minisitiri Gatete Claver w’Imari n’igenamigambi, Minisitiri Nsengimana Philbert w’Ikoranabuhanga n’itumanaho, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Nduhungirehe Olivier.

Perezida Kagame yatangaje ko bazashakirwa umwanya na bo bakarahira, anabizeza ubufatanye muri byose, kugira ngo bazagere ku nshingano biyemeje zo gukorera Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka