Umuyobozi mushya wa RDB yijeje ko igitera abashoramari kutaguma mu gihugu kizakemuka
Ubwo yarahiriraga kuzatunganya imirimo ye, umuyobozi mushya w’ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Amb. Valentine Rugwabiza Sendanyoye, yijeje Perezida Kagame ko ibyo amwitezeho bizagerwaho, hashingiwe ku kwakira abashoramari benshi no gushaka icyatuma bakomeza gukorera mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko afitiye icyizere ikigo gishinzwe iterambere (RDB), ko kizakomeza guhesha u Rwanda umwanya mwiza ku isi mu ishoramari, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’umuyobozi mushya wacyo Amb. Rugwabiza, akaba n’umwe mu bagize Guverinoma, kuri uyu wa gatanu tariki 18/10/2013.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Ni ukugirango imirimo ya RDB irusheho gukomeza kugenda neza, nk’uko byari bisanzwe aho RDB ifatanyije n’izindi nzego, yahesheje u Rwanda gukomeza imyanya ya mbere mu byiciro byinshi, atari muri Afurika gusa ahubwo ari no ku rwego rw’isi.”
Perezida Kagame avuga ko yashinze Mme Valentine Rugwabiza, imirimo yo kuyobora RDB kubera ko ngo amuzi ho ubuhanga yakuye mu gukorera Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO), ndetse no kuba afite uburambe mu guhagararira igihugu neza, kuko yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye.

Ku rundi ruhande, Mme Valentine Rugwabiza yijeje ko atazatezuka ku cyizere yagiriwe, aho ahamya ko abashoramari bose bo mu bihugu bitandukanye aziranye nabo (contacts) azabamurikira u Rwanda, kandi ko bagomba kuguma bakorera mu gihugu, aho gutangira imirimo nyuma y’igihe bagasanga yarahagaze.
“Imbogamizi ihari ni uko tuzana abashoramari ariko tukabura uburyo bwo kubagumisha hano; igituma batahaguma ni ubumenyi buke, tukaba tugomba kubushaka. Ariko nzanakoresha ubunararibonye mfite, haba mu guhuza abo nziranye nabo, haba no gushaka abandi, atari mu bihugu dusanzwe dukorana nabyo gusa”, nk’uko Mme Rugwabiza yasobanuye.

Raporo yo mu mwaka ushize wa 2012 yatangajwe na Banki y’isi ivuga ku koroshya ubucuruzi no korohereza abashoramari (Doing business), ishyira u Rwanda ku mwanya wa 45 ku rwego rw’isi, umwanya wa gatatu muri Afurika, ndetse n’uwa mbere mu bihugu bigizi umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).
Ikirushijeho ni uko iyo raporo igaragaza ko u Rwanda ari urwa kabiri ku isi mu kuvugurura ubucuruzi mu myaka itanu yashize, kuva mu mwaka wa 2006. Raporo iri hafi gutangazwa muri uyu mwaka nayo ngo itegerezanywe amatsiko menshi, nk’uko Umyobozi mukuru wungirije wa RDB, Clare Akamanzi yatangaje.

Umuyobozi mukuru wa RDB, yagizwe umwe mu bagize Guverinoma, kugirango ibyemezo icyo kigo gifata cyangwa ibyo gisaba bijye bihita bigezwa ku bayobozi bakuru b’igihugu; mu rwego rwo kudatinza imirimo ijyanye no kongera ubukungu bw’igihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|