Umuyobozi muri GS Nyagasozi yasanze inyandiko iteye ubwoba mu biro bye
Rukundo Fréderic, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuli ya Nyagasozi rwubatse mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yakinguye ibiro bye asangamo inyandiko idasinye ihembera ingengabikerezo ya Jenoside.
Iyo nyandiko yanditsweho amagambo agira ati: “Twebwe abanyagasozi nimutareka natwe ngo tuyobore, tuzabica iyo ushaka kwica inzoka urabanza ukayimena umutwe, kandi tuzahera kuri buriya bunyeshuri bwo muri AERG, ngo nawe ube ubizi”.
Iyo nyandiko ikimara gutoragurwa Vuguziga Jacqueline, umuyobozi w’icyo kigo yahise asaba Rukundo Fréderic kureka kubisakuza kugira ngo abanyeshuli badahungabanwa bikomeye n’ayo magambo mabi yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Vuguziga Jaqueline yasabye ko hakorwa raporo ikohererezwa ibiro bya polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira kugira ngo bibafashe gutangira gukora iperereza.
Umuntu ukekwaho ko yaba yihishe inyuma y’iyo nyandiko ni uwitwa Kubwumuremyi Janvière wakoraga nk’umucungamutungo w’icyo kigo kuva cyashingwa mu mwaka wa 2009 ariko muri Mata uyu mwaka yaje gusimburwa kuri uwo mwanya na Muhungwangeyo Micheline.
Umwe mu barimu b’icyo kigo wasabye ko amazina ye atavugwa yagize ati: “Kuva Kubwumuremyi Janvière asimbuwe ku mwanya w’umucungamutungo kuri icyo kigo yatangiye gukubita agatoki ku kandi yivumburira ubuyobozi bw’ishuli akagenda avuga ko bwamukuye amata ku munwa bukamusimbuza undi”.
Uyu mwarimu akomeza avuga ko afite n’andi makuru avuga ko umuyobozi w’ikigo yaba yarasabwe n’abaturage baturiye inkengero z’ishuli kwitondera Kubwumuremyi kubera urwango agenda agaragariza ubuyobozi bw’ikigo ahantu agenda anyura.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yabazaga Kubwumuremyi Janviere icyo abivugaho yabanje guseka agira ati: “Ninde Munyarwanda uzi ibyabaye muri iki gihugu watinyuka kwandika ari magambo koko?”
Yakomeje avuga ko kimwe n’abandi nawe ategereje ibizava mu iperereza polisi y’igihugu yatangiye gukora kuri iyo nyandiko idasinye (tract).
Kubwumuremyi kandi avuga ko atigezwe ababazwa nuko akazi k’ubucungamutungo yakoraga muri icyo kigo kahawe undi ngo kuko kamuvubaga cyane.
Yongeye agira ati: “ Hari umwarimu umwe ugenda ubikwirakwiza ndetse n’abaturage b’inkengero z’ikigo bagenda bavugira mu matamatama ko narakajwe n’umwanya bankuyeho ariko rwose barabeshya”.
Kubwumuremnyi avuga ko nk’umuntu watangiranye n’icyo kigo asanga iriya nyandiko yaranditswe n’umuntu wo hanze y’ikigo hanyuma akayiha umunyeshuli akayinyuza munsi y’urugi rw’ibiro.
Isesengura rimaze gukorerwa iyo nyandiko ryerekana ko itanditswe n’abanyeshuri ahubwo yaba yaranditswe n’umwe mu barimu bigisha kuri icyo kigo n’ubwo nta bimenyetso simusiga barabibonera.
Iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo umwanditsi w’iyo nyandiko amenyekane ndetse anashyikirizwe ubutabera; nk’uko bitangazwa na Habineza Jean Baptitse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira ikigo cya GS Nyagasozi kibarizwamo.
Yagize ati: “ Ubu sinagira uwo ntunga agatoki ko ariwe waba wihishe inyuma y’iyo nyandiko yatoraguwe muri GS Nyagasozi ariko mu gihe polisi y’igihugu igikora iperereza ryayo twagiriye inama ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo bukomeze gukumira no kwamaganira kure ikintu cyose cyazana amacakubiri n’ingangabitekerezo ya Jenoside”
Ikigo cya G.S Nyagasozi cyubatse mu Kagali ka Nyagasozi, umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza cyashinzwe mu mwaka wa 2009 ubu kirererwamo abana 1460 barimo 300 biga mu mashuli yisumbuye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Ayo namatiku aba muri G.S NYAGASOZI
Polisi rero nikore akazi ishinzwe neza.Nigaragaze ko yumvise amasomo yahawe. Hanyuma izageze ahagaragara imyazuro yaryo.Uwo iryo maranisha rizafata kandi azahanwe by’intangarugero.Hato hatazagira n’undi utinyuka igikorwa nka kiriya.
Nagira inama abashinzwe gukora iperereza kugira icyo babaza bariya bavugwa batanze amakuru ntibashake ko amazina yabo amenyekana, ubwo Kigali today yabibafashamo.
Ibi bintu bigomba kwitonderwa; ndibuka ko muri Musanze, mw’ishuri rimwe higeze kuvugwa INGENGABITEKEREZO aho bafashe matellas y’umwana wacitse kw’icumu bakayisaturamo umusaraba! Nyuma y’iperereza rikoranywe ubushishozi byaje kugaragara ko byakozwe n’undi mwana wacitse kw’icumu agamije guteza umwuka mubi n’ukwishishanya mubandi bana! Icyatangaje nuko iyo nkuru yahise imirwa bunguli! Ibintu biracecekwa!
Abantu bagombye kwitondera bene ibi bintu kuko akenshi usanga ababikora baba bafite ikindi bagamije.Turimo kubaka societe nshya itarangwamo amacakubiri. Abantu bose icyo baba baricyo cyose bagombye kurwanywa niba bashaka kuzana amacakubiri mu bana b’u Rwanda. Impande zose zigombwa kwitabwaho bakareba abo bayobozi bashya niba nabo batihishe inyuma yabyo bakanareba muri rusange abakozi bose ba GS.Kwihutira gukora des conclusions hatives sibyo. Babanze babyigeho neza kandi uwo bifashe ahanywe by’intangarugero.
Ibi bintu ni ibyo kwitondera cyane hakabaho ubushishozi kubera ko imitima y’ubugome iracyariho.Gusa umuntu urimo yitangatanga ngo aratunga urutoki uwabikoze na we arakemangwa.Nimushaka inama mutelefone kuri izi numero:0788633293mbahe igitekerezo nk’umuntu wigeze guhura n’ikibazo nk’icyo mu gihe nakoraga umwuga w’uburezi.Murakoze.
Aya ni amatiku!
Eeh ariya magambo koko ateye ubwoba bigize uwo bifata rwose azabiryozwe kuko nyuma ya jenoside umuntu utinyuka kwandika biriya bintu muri Tract akabishyira mu biro by’umuntu ni umugome mubi cyane.
Ntabwo akwiye kuba muri sosiyete Nyarwanda umuntu waba igifite amacakubiri ameze kuriya.
Uyu muntu ashobora kuba yahimbiwe ngo bamugeze kure!!
Umva mvuka mu mayag ariko amatiku ahaba ntahandi nayasanze mu rwanda kdi kubera kumenyera ayo matiku hari igihe ibintu biza ari ukuri tugirengo namatiku gusa nasaba abayobozi nibakoko aribyo bakareka hakajya hayobora ushoboye kuko wamugani wabo bazongera da.