Umuyobozi muri FDLR arasaba bagenzi be gutahuka
Lt. Col. Ntibibaza Gerard wari ushinzwe igice cy’abarwanyi muri FDLR, abasaba gutaha mu Rwanda kuko yasanze ibyo baharanira byaramaze kugerwaho.
Lt. Col. Ntibibaza uzwi ku izina rya Mambo Lorenzo yarashinzwe ibiro bya mbere (G1) mu gisirikare cya FDLR, aza gutaha mu Rwanda tariki 18 Nzeri 2015 nyuma yo kumenya amakuru y’u Rwanda.

Tariki 17 Ukwakira 2015, aho aherereye mu kigo cya Mutobo, Lt Col. Ntibibaza yatangarije Kigali Today ko yicuza igihe yamaze mu mashyamba ya Congo agendera ku binyoma by’abafite inyungu zo kuba mu mashyamba.
Yagize ati “Ntanyungu nimwe nabonye mu mashyamba ya Kongo uretse guta igihe, mu myaka 20 nasigaye inyuma mu bukungu, mu bumenyi n’iterambere.”
Lt. Col. Ntibibaza avuga ko gutaha mu Rwanda byamufashe igihe cyo kubitekerezaho agenzura n’amakuru y’ibibera mu Rwanda, abaza abo bari baziranye bahari kimwe n’abatahuka asanga ari ngombwa gutaha mu gihugu cye agatandukana n’ibitekerezo bishaje biri mu mashyamba.
Ati “Nabonye ntacyo ndwanira kuko ibyo dushyira imbere byagezweho mu Rwanda, umutekano urahari, iterambere ririgaragaza, ubumwe bw’abanyarwanda bwagezweho ahubwo mu mashyamba nitwe dufite ikibazo.”
Lt. Col. Ntibibaza avuga ko ibyo yagendeyeho afata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda n’umuryango we atibeshye kuko akigera mu Rwanda n’umuryango we yarabibonye.
Ati “Abari mu mashyamba ya Kongo bagendera ku binyoma, ariko iyo ugeze mu Rwanda ubabazwa n’igihe wataye kandi ukabona ko hateye imbere. Nkanjye narinzi Gisenyi, ariko nkihagera nabonye harabaye heza ndumirwa.”
Lt. Col. Ntibibaza akurikije ibyo yasanze mu Rwanda n’umuryango we, bituma ahamagarira abo yasize kandi yayoboraga bakamwumva bakava mubyo barimo bagataha mu Rwanda bakubaka igihugu cyabo.
Ati “Nk’umuyobozi wabo, ndababwira kureka kwiruka mu mashyamba. Ntampamvu n’imwe yo gukomeza gufata intwaro bashaka kurwanya u Rwanda kuko ibyo barwanira byagezweho.”
Bimwe mubyo ahamagarira abari mu mashyamba ya Congo gutaha, ni ibikorwa remezo byiyongereye, imibanire y’Abanyarwanda itavangura, umutekano uharangwa, iterambere mu buhinzi, uburezi n’ubuvuzi bwagutse kandi bugera kuri buri wese.
Ati “Ntibikwiye ko bafata intwaro zo gusenya ibyagezweho ahubwo nibaze bafatanye n’abandi banyarwanda kubungabunga ibyagezweho, naho ibyo twaharaniraga mu mashyamba byagezweho.”
Lt Col Ntibibaza ni muntu ki?
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Ntibibaza Gerard, yavukiye mu Murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero, izina Mambo yarifatiye mu Rwanda aho yahunze yiga mu ishuri rya gisirikare ryari Kigeme ku Gikongoro.
Nyuma y’ifatwa rya Kigali hamwe nabo biganaga n’ababayobora bahise bahungira muri Zaire banyuze Bukavu bakomereza imyitozo ahitwa Burungi.
Ntibibaza wari mu myitozo muri Bukavu, intambara ya Desire Kabila itangiye yarwanye ku ruhande rwa Leta ya Mobutu ahitwa Nyabibwe batsinzwe bahungira Tingi Tingi nabo bari kumwe bahungira Centre Afrique.
Ntibibaza avuga ko hamwe nabo bari kumwe bageze Bangui nabo barikumwe batangiye gushaka akazi, we yahise akora muri Hotel y’ababikira b’Abafaransa, Nyakanga 1999 nibwo yahamagawe kujya ku rugamba muri DRC.
N’ubwo abasirikare bari barahunze ngo abayobozi babo bari bazi aho bari, kimwe n’abandi bahamagajwe gufasha Laurent Desire Kabila bakora imyiteguro y’igisirikare no kurwana ku ruhande rwa Kabila nubwo iyo ntambara itabahiriye.
Ntibibaza avuga ko mu 2003 ariko abasirikare barwanaga ku ruhande rwa Kabila bahuye n’abarwanyi bari mu gicengezi mu Rwanda bari barasubiye muri Kongo bahurira ahitwa Kirembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ntibibaza wari umaze kuba Lieutenant yahise ashyirwa muri burigade y’inkeragutabara (Reserve) yari iyobowe n Mojoro Eldephonse ubu wagiye kuba Zimbabwe.
Muri 2007 nibwo yaramaze kuba majoro maze yinjira mu buyobozi bw’igisiirkare cya FDLR yungirije Col Habimana Donath uzwi ku mazina ya Braza Royal ubu wagiye kuba Kongo Brazaville kubera uburwayi.
Muri 2012 nibwo Ntibibaza nibwo yabaye umuyobozi ushinzwe abarwanyi mu gisirikare cya FDLR (G1) umwanya yavuye tariki 18 Nzeri agaruka mu Rwanda n’umuryango we, agahamagarira n’abandi barwanyi gutaha mu Rwanda kuko yasanze nta mpamvu ituma baguma mu mashyamba.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza dukunda abagaruka. Hanyuma ufate isuka ushoke ibishanga ibya Lt. Col uhite ubyibagirwa, ntuzongere no kubirota.