Umuyobozi mukuru wa The New Times Publications yarekuwe

Nyuma y’iminsi itatu umuyobozi w’ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Rwanda “The New Times Publications” ari mu maboko ya Polisi, yaraye arekuwe ubu akaba yasubiye mu kazi ke.

Ikinyamakuru The New Times cyo kuri uyu wa gatatu cyanditse ko Bwana Joseph Bideri yavuye mu maboko ya polisi nta cyaha ashinjwe. Akimara kurekurwa, Bideri yakiriwe n’abakozi ba New Times.

Mbere yo kuyobora New Times, Bideri yayoboye ikigo c’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR).

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka