Umuyobozi mukuru wa Polisi ya RDC ari mu ruzinduko mu Rwanda
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Amuli Bahigwa Dieudonné, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Gen Amuli, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, yakiriwe na mugenzi we CG Dan Munyuza bagirana ibiganiro, akaba ari uruzinduko rugamije ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zigomba gushimangira ubufatanye bwazo kugira ngo zimakaze umutekano mu karere, ukomeje guhungabana kubera ibibazo byinshi birimo nk’imitwe y’iterabwoba ya FDLR, RUD Urunana n’indi, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Gen Amuli Bahigwa Dieudonné, na we yagaragaje ko mu gihe ibyaha bikomeje kwiyongera, imbaraga ku mpande zombi zikenewe haba mu guhanahana amakuru ndetse no gukorana kugira ngo hahashywe abagizi ba nabi.



Ohereza igitekerezo
|
Nukuri turabashimira kumakuru meza ajyezweho muduha