Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja, ari kumwe n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi ya Malawi bageze mu Rwanda aho baje mu ruzinduko rw’akazi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi yakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi yakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, basuye Polisi y’u Rwanda aho ikorera ku kicaro gikuru ku Kacyiru bakirwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Hari kandi abayobozi bakuru bungirije ba Polisi y’u Rwanda, DIGP/OP Felix Namuhoranye, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa na DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza, umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi ndetse hari n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yakiraga mugenzi we wa Malawi, IGP Dan Munyuza yashimiye IGP Dr. George Hadrian Kainja n’intumwa ayoboye kuba bubahirije ubutumire bakaza gusura Polisi y’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko urwo ruzinduko rugiye gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, avuga ko yizeye ko ruzatuma haba umuhate mu gukemura ibibazo by’umutekano hashimangirwa ituze n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi.

IGP Dan Munyuza yavuze ko muri Werurwe 2019 ubwo yatumirwaga n’ubuyobozi bwa Polisi ya Malawi, yagize umwanya wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi, amasezerano agamije kongera imikoranire hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

Ayo masezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha, gushakisha no guhererekanya abanyabyaha baba bihishe mu bihugu byombi, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhuza ibikorwa no kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa n’ibindi byinshi.

IGP Munyuza yashimangiye ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo.

Yagize ati “Nagira ngo nshimangire ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo, navuga nk’iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu n’ibindi byinshi”.

Ati “Ibi byaha bikomeje kuba imbogamizi ku ituze n’umutekano w’abaturage bacu, ariko ku bufatanye turimo uyu munsi dushobora gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu guhangana n’ibibazo by’umutekano cyane cyane twibanda ku byaha by’iterabwoba bishamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Islam (Islamic State)”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko bagombye gushyiraho amahuriro ahoraho aho abapolisi b’ibihugu byombi bazajya bahura bagakorana inama nibura buri mezi atatu, bakarebera hamwe ibimaze kugerwaho n’uko bakemura ibibazo by’umutekano byaba bihari cyane cyane ibijyanye n’imitwe yitwaje intwaro n’ibikorwa by’iterabwoba byakwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr. George Hadrian
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi IGP Dr. George Hadrian

IGP Dr. George Hadrian Kainja yishimye uko yakiriwe mu Rwanda n’uko yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, IGP Dan Munyuza. Yavuze ko bakigera mu Rwanda bumvaga basa nk’abari iwabo ndetse bibaha icyizere cy’uko uruzinduko bajemo ruzabagirira akamaro ndetse rukagirire n’abaturage b’ibihugu byombi.

Yagize ati “Iyi nama ya Polisi z’ibihugu byombi ni urubuga rutuma dukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire iri hagati ya Polisi zacu, byongeye kandi iyi nama iraduha uburyo bwo kurebera hamwe ahandi twashyira imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari na cyo kibazo usanga muri iki gihe kibasiye isi yose, bigasaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu kubikemura”.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko amaze iminsi abizi ko Polisi y’u Rwanda yateye imbere ikaba ari imwe muri Polisi zizewe zinafite ubushobozi mu bintu bitandukanye. Avuga ko we n’intumwa bazanye hari byinshi bazigira kuri Polisi y’u Rwanda.

Ati “Njyewe n’intumwa twazanye ndizera ko hari byinshi tuzigira kuri Polisi y’u Rwanda muri uru ruzinduko twajemo, tumenye ukuntu mwageze ku bintu kandi iki gihugu cyaragize amateka akomeye. Polisi ya Malawi irashaka kumenya uko Polisi y’u Rwanda imaze gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ibyaha, byongeye kandi intumwa naje nyoboye zikeneye kumenya uko amahugurwa muha abapolisi banyu agira uruhare mu guhangana n’ibyaha bigezweho muri iki gihe”.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bazasura ibigo by’amashuri bya Polisi n’ibindi bikorwa bitandukanye by’igihugu, bikaba biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzasozwa ku itariki ya 4 Kamena 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka