Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali yahuye n’abakobwa bahatanira ikamba rya #MissRwanda2021

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr. Diane Karusisi, avuga ko impamvu bateye inkunga amarushanwa ya Miss Rwanda ari uko bahuje icyerekezo cyo guteza imbere ubukungu biciye mu guhanga udushya, akaba yanashimye imishinga yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi aganira n'abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga wa 2021
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi aganira n’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga wa 2021

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, ubwo abakobwa 20 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 bahuye n’Umuyobozi Mukuru wa BK ku cyicaro gikuru cy’iyo Banki i Kigali, baganira ku mahirwe abo bakobwa bafite ndetse n’uburyo biciye mu mishinga ihanga udushya BK izafatanya na Nyampinga watsindiye ikamba rya Miss Innovation gushyira umushinga we mu bikorwa.

Dr. Karusisi yagize ati “Nabwiye aba Miss uko Banki ikora, ko ikura amafaranga mu bantu bayazigama ikayaha abari mu ishoramari bubaka inganda, bagatanga serivisi zibyara akazi kuko ari ko ubukungu butezwa imbere”.

Ati “Benshi muri bo bafite ibitekerezo bifatika bakuramo ubucuruzi bagakorana na Banki, bagatanga akazi kabyara inyungu ndetse bagateza imbere igihugu, akaba ari nayo mpamvu tuzashyigikira umwari ufite umushinga wahindura ubuzima bwa benshi ukabateza imbere mu by’ubukungu, ibi bikaba bijyanye n’intego ya Banki ya Kigali”.

Yanashimye kandi imishinga abakobwa bafite irebana n’ibikenewe mu muryango ati “Mu mishinga yabo imyinshi ireba ibikenewe mu bantu, bagakoramo serivisi Banki yagura. Twizeye ko hari izavamo ubucuruzi natwe tukayibafashamo”.

Mu mpinduka zakozwe muri iryo rushanwa harimo yuko Nyampinga uzahiga abandi mu gutanga umushinga mwiza, Miss Innovation, BK izamufasha kuwushyira mu bikorwa mu gihe cy’umwaka ikanamuha umuhanga mu mishinga uzamufasha kuwushyira mu bikorwa.

Impanuro Dr. Karusisi yahaye abo bakobwa, ni irebana n’ubwiza aho yavuze ko kuba mwiza ari byiza ariko ubwiza bufite intego ari akarusho.

Ati “Hari abakobwa benshi bareba iri rushanwa n’aba bakobwa bakababonamo icyerekezo, natwe turashaka ko babona abakobwa bafite icyerekezo cyo kubaka igihugu biciye mu bucuruzi kuko bafite imishinga ifatika. Turashaka ko babona ko tugomba gushyira hamwe kugira ngo twubake ubukungu n’ubushobozi mu gihugu cyacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbx miss wa 2021 azaba atwika byose mudusaba twabafasha murakoze

Phocas blenda yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka