Umuyobozi Mukuru muri MINALOC mu bakomerekeye mu mpanuka ya V8 yari iherekeje Minisitiri Gatabazi

Abakozi batatu ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), barimo Umuyobozi Mukuru ndetse n’umwe wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), bakomerekeye mu mpanuka y’imwe mu modoka zari ziherekeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igiuhugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021, ubwo bari mu rugendo bava i Karongi berekeza i Nyamasheke.

Iyi mpanuka yakomerekeyemo abakozi batatu ba MINALOC n'umwe wa MINICOM
Iyi mpanuka yakomerekeyemo abakozi batatu ba MINALOC n’umwe wa MINICOM

Iyo mpanuka yabaye saa yine (10h00) za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Mubuga akagari ka Ryaruhanga mu mudugudu wa Kizibaziba, nk’uko tubikesha itangazo Polisi yoherereje abakozi batandukanye b’inzego za Leta.

Imodoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko wa Toyota V8 ifite nimero RAD108G, ikaba yari muri (Convoy), itsinda ry’imodoka zari ziherekeje Minisitiri Gatabazi.

Iyo modoka yari itwawe na Kabayija Fredy w’imyaka 38 akaba yakomeretse bikomeye, yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe ubugenzuzi bw’inzego z’ibanze, Semwaga Angel w’imyaka 52, na we akaba yakomeretse bikomeye.

Iyo modoka kandi yakomerekeyemo Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu, Karangwa Cassien w’imyaka 42, ndetse na Kamanzi Venuste we ukorera Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iyo Minisiteri.

Itangazo rya Polisi rikomeza rivuga ko shoferi w’iyo modoka yananiwe gukata ikoni bigatuma imodoka irenga umuhanda ikagwa hepfo muri mtero 20.

Uretse abakomeretse bavuzwe, imodoka bigaragara ko yangiritse ku buryo bukomeye. Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Kibuye mu gihe hari hagitegerejwe indege ibatwara i Kanombe ku bitaro bya girisirikare.

Itangazo rya Polisi rivuga ko bigaragara ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko imodoka yagenderagaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ollllaaallla.

so sad news!

Imana ikomeze ifashe abo banyarwanda bari bagiye mu kazi no gukemura ibibazo by’abaturage.

Abayobozi bakwiye kujya bashakirwa indege za petit porteur zikabatwara naho ubundi ariya makorosi ya kivu belt akunda kubamo accidents zikaze.

BUTERA Nick yanditse ku itariki ya: 22-05-2021  →  Musubize

Izi modoka zo mubwoko bwa toyota ndende bazita véhicule utilitaires ! Nukuvuga ko ziba zifite imbaraga nyinshi zikurura ibiremereye ( chariots) zica ahantu habi mumihanda yangiritse ariko ntizagenewe kwirukanka kuri kaburimbo !! Nizo muri desert cyangwa mubihugu nka za congo. Soudan . Algérie...izi mpanuka ziterwa no kwibeshya kumodoka.v8 cyane cyane toyota muyibeshyaho nta suspensions intelligentes igira nka Mercedes benz niyo mpamvu itihagaritse mbere yuko irenga umuhanda ...ubundi izindi zirifunga zigahagarara chauffeur atabigizemo uruhare.murakoze birababaje

Luc yanditse ku itariki ya: 22-05-2021  →  Musubize

Abakomerekeye muriyo mpanuka Imana iborohereze, barware ubukira,
Gusa impanuka Niko imera iratungurana bibaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka