Umuyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa yasuye u Rwanda
Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, Ministiri Li Yuan Chao , ushinzwe ibikorwa mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa rya Communist Party of China, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi, Francois Ngarambe.
Orinfor yatangaje ko Minisitiri Chao aturutse muri Afrika y’epfo aherekejwe n’intumwa 23, aho yari mu birori byo kwizihiza imyaka 100 ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri icyo gihugu rimaze.
Mu byo uruzinduko rwe ruzibandaho harimo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa no gusura ahantu hatandukanye, harimo urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi no kuganira n’Abashinwa baba mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|