Umuyobozi mu Burundi arashinjwa gufasha FDLR
Bwana Nepomuscene Masirika, umuyobozi wungirije muri komisiyo yo kwaka intwaro abazitunze mu buryo butemewe n’amategeko mu Burundi akaba n’umufasha w’ukuriye polisi muri icyo gihugu, arashinjwa n’umuryango w’abibumbye gufasha inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (FDLR).
Umuryango w’abibumbye, mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki 30/12/ 2011, uratangaza ko byagaragaye ko Nepomuscene Masirika yagiye agirana ibiganiro bitandukanye na FDLR nubwo nta bimenyetso simusiga wabashije kubona.
Ibyo biganiro bigamije gufasha ingabo za FDLR kubasha kugurisha amabuye y’agaciro n’ibindi bicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga banyuze mu gihugu cy’u Burundi ndetse no gukoresha inzira y’u Burundi mu kubona ibikoresho birimo intwarwo.
Masirika yahoze ari umusirikare ukomeye mu ngabo z’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ariko ntibizwi neza niba ari Umunyarwanda cyangwa se Umurundi; ndetse n’uburyo yashakanye n’umukuru w’igipolisi cy’u Burundi nabwo ntibuzwi neza.
Icyamenyekanye ni uko akoresha amazina atari aye kuko ubu yitwa Francois Niyibitanga nk’uko raporo ikomeza ibivuga.
Uyu mugabo ni uwa kabiri mu butegetsi bw’u Burundi ushinjwe gukorana na FDLR nyuma ya Adolphe Nshimiyimana wahoze akuriye urwego rw’ubutasi muri icyo gihugu nawe watangajwe n’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 2009 ubwo yashinjwaga guha FDLR ibikoresho bitandukanye.
Nubwo havugwa imikoranire hagati ya bamwe mu bayobozi b’u Burundi n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wifashe neza. Ibyo bigaragarira mu buryo abayobozi b’ibihugu byombi bagenda basurana mu bihugu byabo.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|