Umuyobozi ashobora kwegura akaba yanafungwa –Guverineri Mukandasira
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas yahumurije abakozi n’abaturage b’Akarere ka Nyamasheke, nyuma y’uko uwari umuyobozi w’ako yeguye ku mirimo ndetse bamwe mu bakozi bakora mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza bagatabwa muri yombi.
Ubwo Guverineri Mukandasira ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel Gasana bagiranaga ibiganiro n’abakozi b’Akarere ka Nyamasheke, ku cyumweru tariki ya 11/01/2015, yasabye abakozi gukomeza gukora akazi kabo nk’ibisanzwe, bagakomeza guhigura imihigo bagamije gukomeza guteza imbere akarere kabo, kandi bagafasha mu gutanga amakuru kugira ngo abanyereje umutungo w’abaturage bakurikiranywe.
Yagize ati “twazanywe no kubabwira ko nta gikuba cyacitse ku kuba uwari umuyobozi w’akarere yareguye, twabasabye gukomeza guhigura imihigo yabo ntibirare mu kazi kabo cyangwa ngo batezuke ku nshingano zabo, tubasaba gutanga amakuru kugira ngo abanyereje ibya rubanda babiryozwe”.

Yakomeje asaba abaturage kudakuka umutima ahubwo bakumva ko bisanzwe ko abayobozi babazwa inshingano zabo, mu gihe baba batazubahirije bakaba bashobora kuvaho cyangwa se bakaba banabifungirwa.
Yagize ati “ndasaba abaturage kutarangazwa n’ibi, bagakora, bakagumya kwiteza imbere kuko bisanzwe ko umuyobozi ashobora kwegura ndetse akaba yanafungwa kugira ngo asobanure ibyo atakoze neza mu nshingano yari ashinzwe”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Gasana yasabye abakozi b’Akarere ka Nyamasheke kugira uruhare rugarara kugira ngo ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraho bikomeze byihute, abibutsa ko bakwiye guhora batekereza gusobanura ibyo bakorera abaturage kandi batekereza mu buryo bwagutse.

IGP Gasana yaneguye cyane bamwe mu bayobozi bacikira intege mu nzira z’urugendo u Rwanda ruri kuganamo mu iterambere bagateshuka ku nshingano zabo, abasaba kubima amatwi birinda umwijuto, kuba indashima, ba ntibindeba, za sinamenye n’ibindi.
“Aho u Rwanda rugeze nta muntu wadusubiza inyuma, dufatanye dukomeze tujye mu cyerekezo kimwe, usigara mu nzira tumureke twigendere gusa tumwibutse ko nawe afite izo nshingano zo guteza imbere igihugu cyamubyaye,” IGP Gasana.
Yanagaye cyane abayobozi batinya gusobanura ibijyanye n’inshingano zabo, asaba ko badakwiye gutinya gusobanura ibyo bashinzwe kabone n’ubwo byaba bikomeye gute.
Umuyobozi w’akarere w’agateganyo, Bahizi Charles yashimiye abo bayobozi baje kubamuhuriza abizeza ko gahunda za leta zigiye gukomeza kandi ko bazakora ibishoboka byose imihigo biyemeje ikazagerwaho ku buryo bushimishije.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nge nk’umuturage sinterwa ikibazo n’abayobozi begura nyuma bagafungwa;nterwa ikibazo n’imitungo y’abaturage iba yaranyerejwe,naho uwishe amategeko wese arakurikiranwa kuko ntawe usumba amategeko mu Ewanda.
Kuki abantu baterwa ikibazo no gufungwa ariko amakosa bafungirwa ntagire icyo ababwira?? ubwo ikibazo kiruta ikindi ni ikihe hagati yo kwica amategeko no kubihanirwa??
Twizere ko nta affaires kibuye yagarutse murakoze!
Nonese gutanga amakuru bivuga kwirukanwa? hari utazi uko habyarimana yarenganije abakozi se bagaragaza uko asahura umutungo wa rubanda? leta ikwiye rwose kurenganura abarenganiye i nyamasheke bazira ubusa, bagahabwa indishyi z akababaro zivuye mu mitungo yababarenganije.
uwanyereje utwarubanda atubazwe kd utubahirij inshingano abiryozwe
Muri bibiliya Yezu haraho agira ati:"Ibyuvuze bikugirirweho".
kuba umuyobozi yafatwa agafungwa kubera ibyo yakoze ibi ntibikwiye kuba ikibazo kimwe niyo yeguye kuko haba hari abandi bashobora kumusimbura kandi neza, ubwo rer ibi birasba abatirage bari mu turere dufite abayobozi beguye