Umuyoboro wa YouTube wa Kigali Today wujuje abawiyandikishijeho (Subscribers) ibihumbi 500

Umuyoboro w’amashusho ya video wa Kigali Today ukorera kuri YouTube, ukomeje kwaguka, dore ko umubare w’abawugana (Subscribers) ukomeje kwiyongera, aho kugeza ubu abamaze kuwiyandikishaho bageze ku bihumbi 500.

Mu butumwa bwo gushimira abakunzi ba Kigali Today bwatanzwe n’umwe mu bayobozi ba Kigali Today Ltd, Nzabandora Leon, yavuze ko kuba umuyoboro wa YouTube wa Kigali Today ukomeje gukundwa na benshi, byose biva ku bufatanye bw’abakunzi bayo, ubwitange n’imikoranire myiza irangwa n’ubunyamwuga bikomeje kuranga abakozi ba Kigali Today.

Yavuze ko mu ma shene afite ibinyamakuru anatangaza amakuru kinyamwuga, shene yo kuri YouTube ya Kigali Today ari yo iza ku isonga mu kugira abamaze kuyiyandikishaho benshi.

Ati “Kigali Today irabyishimiye cyane nka YouTube Channel ishamikiye ku kinyamakuru gitanga amakuru, ibaye iya mbere mu kugira ibihumbi 500 bayiyandikishijeho, hari n’izindi Channel zageze ku bihumbi 500 ariko inyinshi muri zo ziba zikora ibindi binyuranye bitajyanye n’amakuru icyo twita News, kuba ari twe tubigezeho bwa mbere turabyishimiye kandi ni n’umwanya wo gushimira abakunzi ba Kigali Today muri rusange ariko dushimira muri rusange abakunzi b’amavidewo ya Kigali Today, tubizeza ko tugiye gukomeza kubaha amavidewo meza cyane kandi abafasha”.

Uretse abayobozi n’abakozi ba Kigali Today bishimiye iyo ntera uwo muyoboro umaze kugeraho, n’abakunzi ba Kigali Today bari muri abo biyandikishije bagaragaje akanyamuneza, aho bemeza ko uwo muyoboro wa Kigali Today ubafasha ku bw’amavideo akozwe kinyamwuga.

Umwe muri bo witwa Ndayambaje Jean Claude yagize ati “Ndi muri abo bantu ibihumbi 500 biyandikishije kuri Shene ya YouTube ya Kigali Today. Nk’uko tubizi kuri YouTube haragaragara amashene menshi atanga amakuru atarimo ukuri, aho usanga umutwe w’inkuru uhabanye n’ibiri muri video ibyo bigatuma abantu bakomeza kuyatakariza icyizere, ariko nkanjye maze igihe kirekire narahisemo channel ya Kigali Today naranyuzwe, ni yo shene usanga ifite amakuru arimo ukuri 100%”.

Arongera ati “Urareba videwo, ikarangira utabishaka kubera amakuru yuzuye, aho usanga ibyo bavuga babigezeho kandi babihagazeho, videwo yose igeze kuri iyo shene mpita nyibona kandi sinshobora kuruhuka ntayirebye, kuko mba nizeye amakuru arimo”.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Jeanne Chantal Ujeneza na we ni umwe mu bakurikira Shene ya YouTube ya Kigali Today, akanishimira ubunyamwuga asanga mu makuru ya videwo zayo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Kigali Today, ubwo yari yagiriye uruzinduko mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze, yagize ati “Sinshobora kurara ntarebye Video nshya yasohotse kuri Shene ya YouTube ya Kigali Today, nkunda ukuri n’ubunyamwuga mukorana videwo zanyu, ziba zikubiyemo amakuru abaturage bakeneye kandi ashobora kubigisha bakiteza imbere, mukomereze aho twubake Igihugu”.

Ni umuyoboro umaze gushyirwaho videwo zisaga ibihumbi bibiri na magana atanu, aho zimaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 100 n’abatuye hirya no hino ku isi.

Ubuyobozi bwa Kigali Today buvuga ko kugera kuri iyo mihigo babikesha gukora cyane no kugira umwihariko, kandi hakorwa ibintu by’umwimerere birimo ubunyamwuga biba bigamije gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere ryabo.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’ishami rishinzwe gufata, gutunganya no gushyira amashusho mbarankuru (Multimedia) ya Kigali Today kuri Shene yayo ya YouTube, Richard Kwizera yagize ati “Ibanga nta rindi ni ugukora cyane, hashize imyaka 10 tuyitangije, kuba ibihumbi 500 bamaze kuyiyandikishaho birerekana akazi gakomeye n’imbaraga nyinshi twashyizemo, ibanga rya mbere ni ugukora cyane no kugira umwihariko wo gukora ibintu bifite umwimerere”.

Yongeye agira ati “Muri iyi myaka 10 ishize, urebye kuri YouTube haje ibintu byinshi, hafungurwa amashene menshi atandukanye abantu benshi bajya muri YouTube, icyadufashije gukomeza guhangana n’ayo mashene ni ukugira umwihariko wacu wo gutanga amakuru nyayo ku bivugwa mu Rwanda, kuri gahunda zitandukanye zifasha abaturage mu mibereho n’iterambere. Ni yo mpamvu umubare w’abadukurikira ukomeje kwiyongera kuko bigaragara ko bashima ibyo dukora”.

Kugeza ubu Shene ya YouTube ya Kigali Today, ni yo ifite videwo idakozwe mu ndirimbo yarebwe cyane, mu mashene yose akorera kuri YouTube mu Rwanda, aho imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 41.

Iyo Video ifite umutwe uri mu rurimi rw’icyongereza ugira uti “Freestyle Motocross Excites Huye Residents”, Richard Kwizera avuga ko, yakozwe ubwo amasiganwa adasanzwe ya moto yari yabereye mu Karere ka Huye, akaba yemeza ko kimwe mu byatumye ikundwa cyane, ari uko iri ku rwego mpuzamahanga aho yarebwe n’abantu bo mu bihugu binyuranye by’umwihariko byateye imbere muri uwo mukino.

Agira ati “Icyatumye ikundwa cyane, ni video urebye iri ku rwego mpuzamahanga, kuko n’iyo tugiye muri system tukareba abayirebye usanga ari abantu bo muri Amerika y’Amajyepfo cyane za Argentine, kuko ni ho haba iriya mikino yo gusiganwa kuri za moto. Ni videwo yarebwe n’Isi yose, ni cyo cyatumye ikundwa cyane kandi ni natwe gusa twayikoze tuyishyira kuri YouTube, na byo byatumye izamuka kandi ibyo byerekana ko muri rya shyaka duhorana ryo kugera ku nkuru mbere, twakuyemo isomo ry’uko iyo ubaye uwa mbere mu kugera ku nkuru ukanayitangaza mbere irebwa cyane”.

Abakunzi ba YouTube Channel ya Kigali Today ni iki bahishiwe?

Ubuyobozi bwa Kigali Today burizeza abakunzi bayo ko bahishiwe ibikorwa binyuranye bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho muri ibyo bikorwa bagiye gushyiraho uburyo bunyuranye bwo kubafasha gutangaza ibikorwa byabo mu buryo bw’ako kanya (live) n’ibindi, nk’uko Richard kwizera akomeza abivuga.

Ati “Tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi, kandi duhange n’udushya kuko ihangana (Competition) rya za YouTube hano hanze ni rinini, twatangije gahunda za Live Stream, umuntu waba afite igikorwa, inama cyangwa gahunda iyo ari yo yose iri kuba ako kanya, tukaba twayimutangariza isi yose ikabibona. Ni byinshi tubateganyirije bo bakomeze badushyigikire bakomeze biyandikishe (Subscribe), mu myaka mike turifuza kugera kuri Miliyoni ya Subsribers kuri Kigali Today”.

Kigali Today kandi iributsa abayikurikira bifuza amakuru yo mu rurimi rw’Icyongereza gukurikira Shene yayo ya KT Press yatangiye gushyirwaho videwo ziri mu rurimi rw’Icyongereza nk’uko Nzabandora Leon abivuga.

Agira ati “Abakunzi bacu bakurikira Icyongereza turabararikira gukurikira YouTube Channel y’Icyongereza ya KT PRess, turayishyiramo ingufu nyinshi, kugira ngo abadukurikira ariko bifuza kubona amakuru mu cyongereza bayabone mu buryo bw’amashusho. Icyo Kigali Today igambiriye ni ugutanga amakuru afasha abaturage, atari ibihuha kandi azira byacitse”.

Uramutse ushaka gusura umuyoboro wa Kigali Today kuri YouTube biroroshye. Ni ugufungura YouTube ukandikamo Kigali Today mu magambo atandukanye. Niba kandi hari videwo igushimishije, ntukazuyaze gukanda ku kiganza gifite igikumwe kireba hejuru, no kuri ‘share’ cyangwa ‘partager’ kugira ngo usangize n’abandi ibyo byiza.

Uramutse kandi ufite ibyo ushaka kumenyekanisha bikagera kuri benshi, wagana ikigo cya Kigali Today Ltd kikabikumenyekanishiriza biciye ku bitangazamakuru byacyo birimo Urubuga rwa Interineti www.kigalitoday.com rwandika amakuru mu Kinyarwanda. Hari na www.ktpress.rw rwandika mu Cyongereza, hakaba na KT Radio igera hose mu gihugu no hanze yacyo (www.ktradio.rw).

Iki kigo cy’itangazamakuru kimenyekanisha n’ibyo abantu bakora biciye mu mafoto meza n’amashusho (Videos) afatanye ubuhanga n’ubunyamwuga.

Iyi ni imwe muri Videwo za Kigali Today zarebwe cyane:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka