Umuyaga wasenye amazu 11 wangiza n’intoki
Amazu 11 ndetse n’intoki zitaramenyekana ubuso byasenywe n’umuyaga mu midugudu 2 y’ Akagari ka Nsheke Umurenge wa Nyagatare.
Ni umuyaga uvanze n’imvura byaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare aho mu Mudugudu wa Kabare ya mbere amazu 10 niyo yasambutse, harimo 5 yavuyeho igisenge burundu.

Naho mu mudugudu wa Nyegeza inzu imwe niyo imaze kumenyekana yavuyeho igisenge cyose.
Umukecuru Mukagatera Epiphanie atuye mu mudugudu wa Kabare ya mbere.
Inzu ye yubakiwe n’ubuyobozi mu mwaka wa 2011 igisenge cyayo cyatwawe n’umuyaga ibintu byarimo byose biranyagirwa.

Ku bw’amahirwe ariko ntiyayikomerekeyemo kuko ngo yabonye imvura irimo umuyaga mwinshi ahungira ku baturanyi kuko yabonaga iye yose inyeganyega.
Yifuza ko ubuyobozi bwakongera bukamufasha bukamusanira ndetse bukanamusakarira inzu ye kuko adafite ahandi yakwerekera.

Agira ati “ Yewe sinzi ko bizashoboka. Iya mbere ni ubuyobozi bwayimpaye n’ubundi bukwiye kongera kungoboka kuko jye sinishoboye rwose. Ubu simfite aho ndara.”
Uretse amazu amwe yavuyeho ibisenge andi ahakavaho amabati macye, zimwe mu ntoki nazo zaguye ariko zo ntabwo ubuso bwazo buramenyekana.
Munyangabo Celestin umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare yihanganisha abaturage abaturage bahuye n’iki kiza akabizeza ko ubuyobozi buza kubagoboka.

Ngo baracyakora urutonde bagomba gushyikiriza minisiteri ishinzwe ibiza kugira ngo barebe ko yababonera isakaro.
Mu gihe ritari ryaboneka ariko uyu muyobozi arasaba abasenyewe gushaka ababa babacumbikiye by’igihe gito.
Agira ati “Bashake abaturanyi babo babe babacumbikiye mu gihe tukibashakira isakaro. Uriya mukecuru we n’ubundi twubakiye, tuzamukorera byose ariko abandi bo nitubabonera amabati bashobora kuyishyirira ku mazu.”

Kuba hari intoki zaguye, banyirazo bakavuga ko bashobora kugira inzara, Munyangabo Celestin avuga ko uwo bazabona ko yasonza bazamufashisha ibiribwa.
Minani Jean Claude wagwiriwe n’amatafari nawe ntabwo ameze nabi n’ubwo acumbagira.
Kugeza ubwo handikwaga iyi nkuru hari hataramenyekana igiciro cy’ibyangijwe n’uyu muyaga.
Ohereza igitekerezo
|
Aya mazu biragaragara ko ataba aziritse kandi nta gihe MIDIMAR n’ubuyobozi butakanguriye abaturage kuzirika amazu.