Umuvunyi wa Malawi yaje kwigira ku rwego rw’Umuvunyi rw’u Rwanda

Tujilane Chizumila, ukuriye urwego rw’Umuvunyi muri Malawi, ari mu ruzinduko mu Rwanda guhera kuri uyu wa mbere tariki 09/07/2012, aho aje kwigira ku bunararibonye bwarwo mu gukemura ibibazo hagati ya Leta n’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda, Chizumila yatangaje ko imikorere y’inzego zombi zijya gusa ariko ko zitandukaniye ku buryo urwego rw’u Rwanda rushyira gahunda mu bikorwa.

Ati: “Twe ntidushyira abayobozi b’ibanze muri gahunda zacu; kandi mu Rwanda urubyiruko ruhabwa umwanya munini wo gusobanurirwa ibijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwamagana ruswa”.

Urwego rw’Umuvunyi muri Malawi ruhura n’ikibazo gikomeye cy’abayobozi batumva akamaro karwo ugasanga barufata nk’umwanzi; nk’uko Chizumila yabisobanuye. Ibyo byiyongeraho ko nta bushobozi urwo rwego ruba rubabafiteho, bigatuma bajyana ibirego mu nteko ishinga amategeko.

Chizumila mu kiganiro n'abanyamakuru.
Chizumila mu kiganiro n’abanyamakuru.

Nzindukiyimana Augustin, Umuvunyi w’agateganyo w’u Rwanda, yatangaje ko akarusho k’uru rwego mu Rwanda ari uko rukemura ibibazo biri hagati ya Leta n’abaturage ndetse n’abaturage hagati yabo ubwabo. Ati: “Tukagerageza kureba aho ikibazo cyaturutse mu gihe bo bareba iby’abaturage gusa”.

Gusa hari inzitizi izi nzego zombi zigenda zihuriraho, nko kuba nta bakozi bahagije bakurikirana ibyemezo urwego rwafashe, abaturage batazi uburenganzira bwabo n’imikorere y’uru rwego, abantu binangira mu kuzuza inshingano zabo n’amategeko ataruha ububasha buhagije.

Urwego rw’Umuvunyi rwa Malawi rwashinzwe mu 1996 mu gihe urw’u Rwanda rwo rumaze imyaka igera ku icyenda gusa.

Mu rugendo rwe rw’iminsi irindwi, Umuyobozi w’Ubuvunyi bwa Malawi azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, anasure zimwe mu nzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa no gukumira akarengane.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka