Umuvunyi Mukuru arasaba abayobozi kudatererana ibibazo abaturage

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kudatererana ibibazo abaturage, kuko bigaragara ko ibibazo bageza ku buyobozi biba byoroshye gukemuka, ahubwo ugasanga abashinzwe kubikemura babihanahana.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko ibibazo byagaragaye byoroshye gukemukira hasi
Umuvunyi Mukuru yavuze ko ibibazo byagaragaye byoroshye gukemukira hasi

Yabitangarije muri Gahunda y’icyumweru urwego rw’Umuvunyi rugiye kumara ruzenguruka imirenge igize Akarere ka Kamonyi, rukemura ibibazo by’abaturage mu bukangurambaga bwo kurwanya akarengane na ruswa bise (Anti-Injustice).

Nyuma yo kwakira ibibazo by’abaturage ku munsi wa mbere, Umuvunyi mukuru yabwiye itangazamakuru ko ibibazo byinshi byagaragaye byatewe n’uko abayobozi b’inzego z’ibanze batasubirije igihe, bituma abaturage basiragira kandi byari byoroshye gukemuka.

Yavuze ko mu Murenge wa Gacurabwenge hagaragaye ibibazo bishingiye ku mitungo n’ubugure, aho abaturage bagaragazaga ibibazo by’izungura, bamwe mu bagize imiryango bikubira imitungo, ntibahabwe uburenganzira bungana ku mitungo bazungura.

Avuga ko hariho no kurangiza imanza bigenda gake, cyangwa ibibazo byageze mu buyobozi abaturage ntibanyurwe, agasaba ko igihe umuturage agejeje ikibazo ku rwego abayobozi bagomba gufata umwanzuro kuri icyo kibazo.

Agira ati “Njyewe ku bwanjye mbona ari ibibazo byoroshye gukemuka, nko kurangiza imanza, cyangwa kunga abaturage ni ibibazo byakemukira mu kagari n’umurenge, aho kubasiragiza ngo jya ku karere, subira ku Murenge jya ku Kagari, ibyo ntabwo ari byo”.

Ibibazo by'akarengane byigaragaza harimo n'ibishingiye ku izungura
Ibibazo by’akarengane byigaragaza harimo n’ibishingiye ku izungura

Avuga ko igihe ubuyobozi bwakemurira ku gihe ibibazo by’abaturage, byagabanya gusiragirana ibibazo kandi abayobozi baramuka bagize ikibazo cyo kwiyambaza izindi nzego, bigakorwa ariko umuturage akarenganurwa.

Asaba kandi abaturage gukemura ibibazo ku buryo bwo kumvikana batiteza inkiko, kuko usanga ababuranyi bagirana amakimbirane n’urwango, kandi ko biteza ubukene kubera kwishyura abunganira mu mategeko, no gutanga amagarama y’urubanza.

Agira ati “Iyo twagiye guhuza abantu tuzana n’abafitanye ikibazo n’abaturanyi babo tukabumvikanisha, hagafatwa umwanzuro hakurikijwe ibyo bapfaga twabafashije kumvikana, kandi bigira umumaro turasaba ko n’abaturage bagerageza kumvikana nta manza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko nyuma yo gukorana n’Umuvunyi mukuru, hari ibyagaragaye ko byakabaye bayarakemukiye hasi koko, kandi ko abayobozi badakurikiza inshingano zabo bagiye gukeburwa.

Agira ati, “Nta kibazo twabonye kitakabaye cyarakemutse, ahagaragaye imbaraga nke turagerageza ibishoboka byose ngo ibibazo bitazakomeza gutya kandi tuzabikemura birangire”.

Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi igamije gukemura ibibazo by’abaturage, izakorerwa mu turere 15 hirya no hino mu Gihugu hakurikijwe uko uturere dufite ibibazo byinshi, ikaba yatangirijwe mu Murenge wa Gacurabwenge muri Kamonyi ku wa 24 Ukwakira 2022.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine (hagati), Guverineri Kayitesi Alice (iburyo) na Meya wa Kamonyi (i bumoso) bakurikiye ibibazo by'abaturage
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine (hagati), Guverineri Kayitesi Alice (iburyo) na Meya wa Kamonyi (i bumoso) bakurikiye ibibazo by’abaturage

Umuvunyi mukuru avuga ko impamvu hatoranyijwe uturere 15 ari uko umwaka ushize bari bafashe utundi 15, kuko abakozi batari kuhakwira hose, ubu bakaba batangiranye utwari twasigaye ari nako bakomeza gusuzuma uko ibibazo byagaragaye umwaka ushize bigenda bikemuka.

Umwaka ushize Urwego rw’Umuvunyi rwari rwakiriye ibibazo bisaga 1600, muri byo 3.3% bikaba byarasabiwe gusubirishwamo mu nkiko kuko byagaragayemo akarengane, kandi Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwarandikiye Urukiko rw’Ikirenga ngo izo manza zisubirishwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka