Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda aranenga kubangama kwa Leta ya Kongo
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aranenga kubangama k’umuvugizi wa Leta ya Congo wahaye agaciro ibinyoma by’abashinja u Rwanda ko rushyigikiye abarwanya Leta ya Congo.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko bibabaje kuba Leta ya Kongo yahisemo kujya mu bitangazamakuru ikemeza ko u Rwanda rufite uruhare mu ntambara ibera muri Congo kandi ibihugu byombi byari birimo gutegura gusuzuma ibyanditswe muri raporo ishinja Leta y’ u Rwanda gufasha abarwanya Leta ya Congo; nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ryasohotse tariki 09/06/2012.
Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje asubiza umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende wagiye kuri television ya Congo akemeza ko hari abarwanyi babarirwa mu magana batorejwe mu Rwanda biryo u Rwanda rukaba rufite uruhare mu mutekano mucye uri muri Congo.
Akoresheje urubuga rwa Twitter, Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yahise asubiza ko bitangaje kuba Leta ya Kongo yaguye mu kinyoma aho kureba abaturage batuye mu burasirazuba bwa Congo bari guhangayikira muri iyi ntambara mu gihe abashinzwe kugarura amahoro batashoboye kubigeraho.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Twabisubiyemo inshuro nyinshi ko nta ruhare dufite mu bibera muri kiriya gihugu kandi ntabihamya bihari. Kuba Leta ya Congo nayo ibigendeyeho mu byukuri biteye ikibazo umuturanyi wayo w’u Rwanda”.
Kuva 2009 u Rwanda na Kongo byafatanyije mu guhashya imitwe iteza umutekano mucye yihishe mu mashyamba ya Congo. Intambara ibera muri Congo imaze gukura mu byabo abaturage bagera ku bihumbi 100; mu Rwanda hamaze guhungira abagera ku 11500.
Mu minsi ishize umuryango w’abibumbye uherutse gusohora icyegeranyo hishinja u Rwanda gutera inkunga abigometse ku butegetsi muri Kongo ariko u Rwanda rwacyamaganiye kure ruvuga ko icyo cyegeranyo kigamije gutera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni dange kabisa
Igihe bashinjaga Lata y’u Rwanda ko ifasha General Nkunda mu ntambara yaberaga muri kariya karere, Leta y’ u Rwanda yarabihakanye ndetse ifata icyemezo cyo gufata Nkunda, ivuzivuzi ry’amahanga ndetse na Kongo rirahagarara. Ubu rero na none babuze uko bafata General Bosco Ntaganda, none barashinja u Rwanda, kugira ngo barebe ko rwamukorera ibyo rwakoreye Nkunda mu rwego rwo kunyomoza ko ntaruhare Kigali mu mirwano iri mu burasirazuba bwa Kongo. Rwanda,nti mukagwe muri uyu mutego, mubareke bazifatire Ntaganda wibera I Masisi muri farm ye.
Mende yakoze ibidakorwa uziko asetsa.Nta nyungu nimwe dufite yo kujya muri Congo cyangwa gutoza abajya muri Congo,Nziko azi imbaraga zaba nyarwanda, babaye bari muri Congo intambara iba igeze za Kisangani
Mende nareke kudusebereza ingabo (RDF) no kujijisha ibibazo bya Congo ni byaba Congoman ubwabo niba bashaka n;umusada kuko nubundi dusanzwe tubakiza akaduruvayo babivuge tubafashe
RDF ntiwigeze ugayika
RDF Ntugayitse
RDF ntuzigera ugayitse
Ingabozatojwe neza ziba i Rwanda
RDF ko meza imihigo abakuzuganabi ntacyo bazadutwara
RDF komeza urambagire abaswa basigare basobanuza
Umuvandimwe wanyu Jean Sauveur BURAHO BAKWIYE