Umuvugizi wa HCR abona ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kurinda abaturage barwo
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Fatoumata Lejeune-Kaba, asanga nta cyabuza impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi gutaha kuko u Rwanda rushoboye kurinda abaturage barwo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Fatoumata yavuze ko ibibazo bijyanye na Jenoside yo mu 1994 byatumaga impunzi zidataha bitakiriho kandi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kurinda abaturage barwo.
Mu munsi ishize, HCR yatangaje ko guhera mu kwezi kwa Kanama umwaka utaha nta Munyarwanda uzaba ukemerewe kwitwa impunzi kubera impamvu z’umutekano. Akomeza avuga ko mbere y’uko ubuhunzi bukurwaho impunzi zizaba zahisemo kudatahuka, ikibazo cyabo kizigwaho binyuze mu buryo bwiza kandi nta gihe ntarengwa zishyiriweho.
Ku isi habarurwa impunzi z’abayarwada zigera ku 100.000; muri zo izigera ku 63.500 ziba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. HCR irateganya ko mbere y’uko ubuhunzi bwazo burangira zizahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo niba zishobora gutaha.
Imibare ya HCR igaragaza ko impunzi zigera kuri miliyoni eshatu zimaze gutahuka ku bushake. Iyi mibare ihuriyemo abari barahunze mu 1959, mu 1972 ndetse no mu gihe cya Jenoside.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
KUBANZAUBULYOBWORONSHYE BWOKOHEREZA UMWIRONDOROWABASHAKAPASSPORT MURAKONZE.