Umuvugabutumwa wo muri Tanzania arashima intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge

Umuvugabutumwa wo muri Tanzaniya Bishop Noel Uliyo aratangaza ko intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ishimishije.

Bishop Uliyo waturutse muri Tanzania
Bishop Uliyo waturutse muri Tanzania

Avuga kandi ko bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazongerara kubaho ukundi.

Yabivuze nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muhanga, mu rugendo rw’iminsi itatu rw’ivugabutumwa arimo mu Karere k’ibiyaga bigari.

Bishop Uliyo avuga ko kuba u Rwanda rwarashyizeho inzego zishinzwe kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ari imwe mu ngamba zikomeye zo gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.

Asaba Abanyarwanda, bari mu matorero atandukanye kurushaho kunoza imibanire yabo n’Imana kugira ngo barusheho kwiremamo icyizere batakaje igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo hari igihe amahano akomeye ajya yisubiramo aho yigeze kuba.

Agira ati, « Ndabwira Abanyarwanda bose waba uri umuyobozi waba uri umuturage usanzwe ko icyafasha Abanyarwanda kurushaho kunoza ubumwe n’ubwiyunge ni uko uwo uri we wese ugomba guha agaciro mugenzi wawe, ukifuza ko agira amahoro n’umunezero ».

« Aho ugenda hose mu nzira, ukwiye kubona umuntu wese nka mugenzi wawe, nanjye ubutumwa Nzajyana muri Tnzaniya ni ukubabwira ko tugomba gusengera Abanyarwanda nk’abaturanyi bacu beza kandi bakeneye ko tubana mu masengesho kugira ngo barusheho kugira amahoro ».

Umushumba w’Itorero MISPA Church mu Rwanda Bishop Théogène wakiriye Bishop Ulio avuga ko bari bumwigireho byinhsi nk’umwe mu bavugabutumwa ubimazemo imyaka isaga 25 kandi bikarushho kubaka itorero muri rusange.

Agira ati, « Biradusigira amasomo akomeye kuko abayobozi bacu bigishijwe uko barushaho kuyobora Itorero aho gukimbirana no gucikamo ibice, twagize rero amahirwe yo kumwakira kuko ni inararibonye mu kuyobora amatorero tugiye gukurikiza inama ze dukomeze kubaka Igihugu».

Umwe mu bayoboke b’Itorero MISPA mu Rwanda avuga ko inzira y’ubwumwe n’ubwiyunge yo kubanish abnyrwand Leta yatangiye itanga umusruro kandi ikunganira amtorero n’amadini kurushaho kubanish abanyarwanda.

Avuga ko hari n’izindi gahunda za Leta zigaragaza ko zitavngura bnyrwanda kandi zigamije kubateza imbere zirimo na gahunda ya Gira inka munyrwanda, kubakira btishoboye na gahunda ya VUP kandi ngo ni isomo n’abanyrwanda bgenda bakurikiza.

Agira ati, «Nkanjye nishyuriye abantu 10 bakennye cyane sinzi niba ari ubwoko ubu n’ubu kuko ni ubuyobozi bwa Leta bubaduha, ni isomo ryiz rero dukziye no gukomeza kwigira ku buyobozi, tukarushaho kwiyubakira igihugu».

Umuvugabutumwa Noel Uliyo uturuka mu Itorero PEFA muri Arusha Tanzaniya avuga ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yishimira uko umutekano, n’amahoro bibungabunzwe, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko agiye gukomereza urugendo rwe mu Burundi na Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mugambi wo kwigisha amahoro nka bimwe mu bihugu bigaragaramo ubushyamirne n’intmbara za haho na hato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka