Umuturage agomba kubona amazi igihe ayashakiye- Bahizi

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke yatangaje ko buri muturage agomba kubona amazi igihe ayashakiye buri munsi.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2015, nyuma yo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu yagenerwaga abashinzwe gutanga amazi no kubungabunga ibikoresho bikoreshwa mu gutanga amazi.

Abashinzwe gutanga amazi biyemeje ko nta muturage uzongera kubura amazi
Abashinzwe gutanga amazi biyemeje ko nta muturage uzongera kubura amazi

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere mu karere ka Nyamasheke Bahizi Charles asanga nta mpamvu n’imwe yatuma umuturage yabura amazi mu gihe hari amazi ahagije ndetse n’ibikorwa remezo bihari akaba asaba ko niba ahari umuturage ukibura amazi bitazongera kubaho ukundi.

Bahizi Charles asanga nta mpamvu n’imwe umuturage wo mu karere ka Nyamasheke yashaka amazi akayabura, ashingiye ku kuba Akarere gafite amazi menshi ndetse n’ibikorwaremezo bikwiye, akaba yasabye ababishinzwe ko ubumenyi bahawe bukwiye gutuma bazirikana ko umuturage wabuze amazi bishobora kumugiraho ingaruka mbi.

Bahawe inyemezabumenyi n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Bahizi Charles(uri hagati)
Bahawe inyemezabumenyi n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bahizi Charles(uri hagati)

Yagize ati “Dufite ibikwiye byose ngo umuturage wacu abone amazi igihe cyose ayashakiye, ubwo mubonye ubumenyi turizera ko abaturage bacu bagiye gusubizwa, bikazatuma n’ahabaye ikibazo mwihutira kugikurikirana, tukazafatanya imicungire y’amazi ikagenda neza, imiyoboro idakora neza mukayifatira ingamba, ku buryo nta bibazo bizaboneka ku kuba umuturage wacu yabuze amazi”.

Umuyobozi w’ikigo kigenga gishinzwe gutanga amazi no kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi mu karere ka Nyamasheje Nahayo Jean Pierre, avuga ko ibibazo abaturage bahuraga nabyo mu kubona amazi byabonewe umuti, akaba yizeye ko nta muturage uzongera kubura amazi.
Agira ati “Abashinzwe gutanga amazi ntibabikoraga neza ariko twabahaye ubumenyi turizera ko noneho imitangire ya serivisi izanoga neza, ikibazo cyo kubura amazi ku baturage kigomba gukemuka burundu, gusa turasaba ko abaturage na bo bagira umuhate wo kwishyura neza amazi”.

Abashinzwe iby’amazi 46 nibo bahuguwe ndetse bahabwa n’inyemezabumenyi(certificate), bakaba bahawe inshingano zo kubungabunga imiyoboro y’amazi 37 iboneka mu karere ka Nyamasheke, kandi umuturage akabona amazi mu gihe cyose ayashakiye.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

Bimaze kugaragara ko AGEOH, yesa imihigo mu gutanga service zo gucunga neza amazi,kuburyo abayurage babona amazi meza kandi burigihe,ahubwo barushaho no guhugura n’abandi kuko amazi meza aribwo buzima bwiza.

Nsengeyukuri Eric yanditse ku itariki ya: 7-10-2015  →  Musubize

Ningombwa ko abaturage bagezwaho amazi meza kandi kubwinshi niyo nshingano yibanze ya AGEOH mubice byose dukoreramo

Nahayo yanditse ku itariki ya: 3-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka