"Umutungo wa mbere wa Afurika ni abaturage bayo" - Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, asanga abayobozi b’ibihugu bya Afurika bakwiye gufasha abaturage bayobora kwiyungura mu bumenyi, kuko aribo mutungo wa mbere uyu mugabane ufite.
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa gatatu tariki 09/05/2012 Addis Ababa muri Ethiopia mu nama yiga ku bukungu muri Afurika, Perezida Kagame yatangaje ko abaturage bagize ubumenyi bwo kwihangira imirimo Afurika yaba igitangaza mu buhinzi.
Ati: “Igice cy’ubuhinzi bw’Afurika cyaba nk’ikirombe cya zahabu turamutse duhisemo neza tugakorana n’igice cy’abikorera. Umutungo wacu wa mbere ni abaturage bacu, tugomba kubaka ireme ry’ubwenge n’ubumenyi byabo kugira ngo ishoramari ribashe guhanga imirimo rinabyare inyungu”.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wari umwe mu bayobozi bakomeye 700 bari batumiwe muri iyi nama, yavuze ko ibihugu bikwiye kugira imikoranire myiza n’abikorera kuko amafaranga y’icyo gice ari ingenzi kurusha Guverinoma.
Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko gukangurira urubyiruko no kurwereka ko igice cy’ubuhinzi muri Afurika ari inyungu kuri bo.
Iyi nama yari igamije kwiga ku ngingo eshatu z’ingenzi, arizo kwongerera imbaraga imiyoborere muri Afurika, kwongera ishoramari ndengamipaka no guhanga udushya dutanga amahirwe kuri bose.
Abateguye iyi nama bemeza ko Afurika yateye imbere ugereranyije n’imyaka ishize, bakifuza gukomeza guhwitura abayobozi b’ibihugu biyigize gukomeza kugira uruhare mu kuyiteza imbere mu ruhando mpuzamahanga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|