Umutoni Gatsinzi Nadine yiyemeje gukora neza inshingano nshya

Umuyobozi w’ Urwego rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’Igihugu, Umutoni Gatsinzi Nadine, kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2023 yarahiriye inshingano zo kuyobora uru rwego.

Umutoni Gatsinzi Nadine yarahiye
Umutoni Gatsinzi Nadine yarahiye

Bimwe mu byo Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze azitaho ni ukureba ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganirwe n’iterambere hagati y’umugore n’umugabo no gushyira imbaraga mu kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Ati “Iyo tuvuga uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu bivuze ko ari amwe mu mahame y’imiyoborere myiza Igihugu cyacu cyahisemo kandi bijyanye n’amategeko Igihugu kigenderaho ko abantu bose nta kuvangura na kumwe bareshya imbere y’amategeko kandi bagomba guhabwa ibibakwiriye bose ku buryo bungana, ni byo tuzitaho cyane mu rwego rwo kubishyira mu bikorwa.

Umutoni Gatsinzi avuga ko by’umwihariko urwego rwa ‘Gender Monitoring Office’ ruzareba cyane cyane uko abagabo n’abagore babaho muri ubwo bwuzuzanye ariko bakagira n’ubwo burenganzira bungana mu bibakorerwa cyane cyane mu mibereho yabo ya buri munsi, mu miryango, mu kazi, mu myigire ku bana bakiri bato, mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu.

Bimwe mu bibazo azitaho cyane bikigaragara muri uru rwego ni iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Haracyari ibibazo bigaragara ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rikorerwa abagore ndetse n’abana bato b’abakobwa, ngira ngo hariho amategeko, hariho n’inzego zifite inshingano zo kubikumira. Tuzafatanya twese kandi ndizera ko tuzagera ku ntego Igihugu cyacu cyihaye”.

Ati “Cyane cyane tuzashyiraho uburyo bwo gukomeza gufasha abakorewe ihohoterwa, uburyo bwo gutanga amakuru ndetse haracyagaragara n’abariceceka kubera wenda uko sosiyete yacu iteye, uko umuntu yarezwe, tuzakomeza kubaka ubushobozi bw’abagore cyane cyane, no kwigisha abana b’abakobwa kumenya kuvuga Oya no gukorana n’inzego zishinzwe gukurikirana ibyo byaha, n’uburyo bwo gukurikirana abanyabyaha igihe hari ababikoze bagatorokera ahandi”.

Umutoni avuga ko bazakomeza kongera imbaraga mu bikorwa byo kubahiriza iri hame no gukorana na Isange One Stop Center kugira ngo harebwe uko ubutabera butangwa ku bantu bahohotewe.

Umutoni Gatsinzi Nadine yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana(NCDA).

Yakoze muri serivise zitandukanye mbere yo kuyobora NCDA, yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage mu gihe kirenze imyaka 2 kuva muri Kanama 2019-Ukwakira 2021.

Kuva muri Werurwe 2016 kugera muri Kanama 2019 yari umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Kuva muri Mata 2010 kugera muri Werurwe 2016 yakoraga muri RGB akora nk’Umuyobozi w’ubushakashatsi nyuma akaza kuba umuyobozi wa serivisi z’ibigo.

Yabaye kandi Umwarimu wa UR-College of Arts and Social Science yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 kuva 2005 kugera 2010.

Yakoze kandi imyaka 3 nk’umunyamuryango w’inama ngenzuramikorere ya RURA kuva muri Mata 2010 kugera muri Nzeri 2013.

Madamu NCDA Gatsinzi Nadine afite impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko rusange n’imiyoborere myiza yakuye muri kaminuza ya Utrecht, mu Buholandi muri 2007 n’impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko yakuye muri UR College of Arts and Science Science yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka