Umutekano umuturage atagizemo uruhare ntushobora kuramba - Minisitiri Gasore
Mu gutangiza ibikorwa bya Polisi n’Ingabo z’u Rwanda, bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere by’abaturage, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko umutekano umuturage atagizemo uruhare udashobora kuramba.

Minisitiri Gasore, yagaragaje ko gusigasira umutekano atari akazi k’inzego zishinzwe umutekano zonyine, ko ahubwo n’abaturage bibareba.
Yagize ati “Igihugu gitekanye kandi giteye imbere nticyabigeraho abaturage bacyishora mu bikorwa bihungabanya umutekano. Haracyagaragara abantu bishora mu bujura, ibiyobyabwenge no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe. Dukangurira abaturage kubyamagana no kubigendera kure, kuko bigira uruhare runini mu kumunga umutekano w’Igihugu”.
Ati “Ubufatanye n’uruhare rufatika rwa buri wese mu kubaka Igihugu kirangwa n’iterambere birakenewe. Ibyo twabigeraho dukoreye hamwe kandi dushyize imbaraga mu kwibungabungira umutekano, dusesengura ibyawusubiza inyuma tukabyirinda hakiri kare”.
Yagaragaje ko Leta hari imbaraga nyinshi ikomeje gushyira mu kuzamura iterambere ry’abaturage, binyuze mu kububakira ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri, ibiraro, amashanyarazi, amazi meza, amavuriro n’ibindi bitandukanye. Abaha umukoro wo kubisigasira babifata neza, kugira ngo n’abazabakomokaho bazabisange na bo bakomeze babibyaze umusaruro.
Mu gutangiza iyi gahunda, inzego z’Umutekano zatanze inkunga ya Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda ku baturage bahoze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bibumbiye muri Koperative yitwa ‘Twiheshe Agaciro Cyanika’, aya mafaranga akaba ari ayo kubunganira mu buhinzi bw’ibirayi n’ibigori iyi Koperative ikora.
Iyi gahunda Inzego zishinzwe umutekano zatangije mu Karere ka Burera, abaturage bishimira ko ari imbarutso yo kwivana mu bukene, bakagera ku rwego rwiza rw’imibereho.

Murekatete Julienne, wahoze mu bucuruzi bwa magendu, n’ibindi byaha bishingiye ku kwambukiranya umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaza kubivamo, agaruka ku ngorane yagiye abugiriramo.
Yagize ati “Nahoraga ncengacengana n’inzego z’umutekano, zikanyirukaho amanywa n’ijoro zintesha magendu nabaga nanyujije mu nzira za panya, nzikuye muri Uganda. Natundaga amashashi, kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, narabaye imbata yabyo. Ikibabaje kurushaho ni uko igishoro cyose nabaga nashyizemo, cyahindukaga imfabusa”.
Ati “Njye n’umugabo twahoraga mu ntonganya, abana batarya kuko ibyo nabaga narembetse byabaga byafashwe. Bwari ubuzima bw’ubwoba budashira, ku buryo byageze n’aho nkurizamo kurwara Diyabète, ahanini ntekereza ko nayitewe n’umuhangayiko no kutiyitaho mu by’imirire".
Uyu mugore kimwe na bagenzi be bahuriye muri Koperative Twiheshe Agaciro Cyanika, ni kenshi bahoraga bafungirwa mu Kigo Ngororamuco, ari naho bungukiye igitekerezo cyo kwishyira hamwe, babikesha inyigisho bagiye bahabonera, ziganisha ku kugaragaza ububi n’ingaruka z’ibikorwa by’ubucuruzi bwo kwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri iki gikorwa kandi hari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Félix Namuhoranye, hamwe na Lt Col Charles Kamari ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

CG Félix Namuhoranye, mu butumwa yagejeje ku baturage bwibanze ku kubashishikariza gukumira ibyaha.
Ati “Abaturage banywa ibiyobyabwenge, abakora uburembetsi birirwa birukankana n‘inzego zishinzwe umutekano, abo bose babayeho mu buzima budatekanye. Uko tugira abarembetsi cyangwa abanywa ibiyobyabwenge benshi, ni na ko ibyaha bigwira kandi bigateza umutekano mucye”.
Ati “Kuba ijisho ribirwanya rero abaturage bafatanyije n’ubuyobozi n’abashinzwe umutekano, bifasha abantu gukora ibyabo bafite ituze”.
Mu Karere ka Burera kuva ibikorwa byatangira by’ubufatanye bwa Polisi n’Ingabo mu guteza imbere abaturage, ni byinshi abahatuye bishimira ko byabafashije kwigezaho, aho ubu batakirarikira kwishora mu burembetsi n’ibindi bitemewe n’amategeko, bahozemo mbere batarahindura imyumvire.
Koperative Twiheshe Agaciro yahawe Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda, igizwe n’abanyamuryango 70 b’abagabo n’abagore batuye mu Murenge wa Cyanika, bafashe umwanzuro wo kwitabira ubuhinzi bw’ibirayi n’ibigori bahinga kuri Hegitari imwe, guhera mu mwaka wa 2024, nyuma yo kwitandukanya n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bakoraga mu buryo butemewe n’amategeko ndeetse n’ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa Polisi ndetse n’Ingabo z’u Rwanda zatangije, bizamara amezi atatu bibera mu Turere dutandukanye two mu gihugu; aho bazitsa ku kubakira imiryango 70 itishoboye inzu, hubakwe amarerero 10 (ECDs), ibiraro 13 hagamijwe koroshya ubuhahirane.

Inzego z’umutekano kandi zizatanga ubuvuzi bw’indwara zitandukanye hirya no hino mu Gihugu, haterwe nkunga ama Koperative y’Imboni z’impinduka, abaturage bazegerezwa amazi meza mu kwimakaza isuku n’isukura n‘ibindi bikorwa binyuranye, byose hamwe bizashorwamo Miliyari 2 na Miliyoni zisaga 700Frw.
ACP Rutikanga yavuze ko umutekano utagaragarira gusa mu kuba abaturage barindishijwe imbunda n’amasasu, ko ahubwo unashingiye ku kubegereza ibikorwa baheraho bagira ubuzima bwiza mu mibereho yabo ya buri munsi.
Iyi gahunda ibaye hitabwa ku nsanganyamatsiko iri mu murongo wo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, n’imyaka 25 y’ubufatanye bwa Polisi, Ingabo hamwe n‘abaturage mu iterambere ry’Igihugu.



Ohereza igitekerezo
|