“Umutekano ni byose,byose ni umutekano”- Lt. Gen Ceaser Kayizari

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant Genaral Ceaser Kayizari, aratangaza ko mu gihugu gitera imbere umutekano uba ari byose ndetse ibintu byose bikaba bigerwaho kubera umutekano.

Lt.Gen Ceaser Kayizari yabitangarije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu kiganiro ku mutekano cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 11/04/2012. Iki kiganiro kibanze ku mateka yaranze umutekano w’u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yagarutse ku buryo mbere ya Jenoside umutekano w’Abanyarwanda utacunzwe neza, bikageza ubwo bamwe bicwa ndetse hakaba n’abishwe n’abari bashinzwe kubacungira umutekano.

Lt. Gen Ceaser Kayizari yatangaje ko kugeza ubu umutekano w’igihugu umeze neza aho yagereranyije u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Yavuze kandi ko uwashaka gutera igihugu atabigeraho kuko ingabo z’u Rwanda zidasinziriye, ati « Uru Rwanda rurarinzwe, uru Rwanda rurayobowe. » Yakomeje agira ati « Abanyarwanda bafite imbaraga, bafite capacity (ubushobozi ) bwo kubaka igihugu cyabo kikagera aho kigeze ndetse kikaharenga. »

Muri iki kiganiro, umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yasubije ibibazo byabajijwe harimo ikijyanye n’ibisasu bikomeje guterwa hirya no hino mu gihugu.

Kuri iki kibazo, Lt Gen Kayizari yatangaje ko kuba u Rwanda rufite umutekano bitavuze ko urugamba rwahagaze, kuko abashaka guhungabanya umutekano baracyari.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka