Umutekano muke utumye Abanyarwanda bari i Burundi no muri RDC badatora

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) itangaza ko Abanyarwanda bari mu Burundi n’abari muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo batatoye kubera ikibazo cy’umutekano muke muri ibyo bihugu.

NEC mu kiganiro n'abanyamakuru
NEC mu kiganiro n’abanyamakuru

NEC yabitangaje kuri uyu wa 3 Kamena 2017, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyavugaga ku matora ya Perezida wa Repuburika yabaye none ku Banyarwanda bari mu mahanga, akazaba ejo ku ya 4 Kanama ku bari mu gihugu.

Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko ikibazo cy’umtekano ari cyo cyatumye abo Banyarwanda badatora.

Yagize ati “Kugira ngo Abanyarwanda batore mu bihugu barimo tugomba kubanza kubyumvikanaho kuko ari byo bigomba kubarindira umutekano.

Ahatari umutekano rero nko mu Burundi birumvikana ko tutabwira Abanyarwanda ngo bagende batore kandi bashobora guhura n’ingaruka zitari nziza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora, Munyaneza Charles, yasobanuye ko icyemezo cyo kureka amatora muri ibyo bihugu byombi cyafashwe mbere.

Ati “N’ubwo ari twe dushinzwe amatora ntabwo icyemezo nk’icyo ari twe gusa tugifata nka NEC, twagishije inama n’inzego za Leta bireba.

Icyo cyemezo rero cyafashwe muri Werurwe uyu mwaka, ni yo mpamvu rero n’ibindi bikorwa nko kwandika abazatora mu Burundi na Congo bitakozwe kuko n’umutekano waho utabitwemereraga”.

NEC ivuga ko uretse muri ibyo bihugu byombi, ahandi ku isi mu bihugu birimo Abanyarwanda batoye nk’uko byari biteganijwe, kandi umubare w’abatorera hanze ukaba warikubye kabiri kuko mbere ngo habarurwaga ibihumbi 22 none ubu ngo ni ibihumbi 44.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka