Umutekano hagati y’u Rwanda na Uganda wifashe neza
Mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza hagati y’u Rwanda na Uganda, itsinda ry’abasirikare ba Uganda basuye abasirikare b’u Rwanda bakorera mu karere ka Gicumbi (division ya 2 ya RDF) barebera hamwe uko umutekano w’ibihugu byombi uhagaze.
Nyuma y’ibiganiro bagiriye muri hoteli Urumuri iri mu karere ka Gicumbi kuwa kabiri tariki 15/05/2012, Gen. Maj. Alexis Kagame uharariye ingabo mu Ntara y’Amajyarugu yatangarije abanyamakuru ko mu mibanire y’ibihugu byombi umutekano wifashe neza kandi biteguye gukomeza kuwubungabunga kuko ari wo shingiro ry’iterambere.
Uwaje ahagarariye itsinda ry’ingabo zavuye mu gihugu cya Uganda Gen. Maj. Patrick Kankiriho ukuriye division ya 2 ya UPDF yashimangiye ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu bibanye neza ndetse ko bagiye gushyira imbaraga mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Gen. Maj. Patrick Kankiriho yongeyeho ko icyatumye bahurira muri Gicicumbi ari uko bahana imbibi n’ako karere bityo bagasanga kurebera hamwe uko umutekano wabo uhagaze ari ingirakamaro kuko nabo akarere baturutsemo ka Kabare kegereye umupaka.

Ingamba zafatiwe muri iyi nama ni izo gucunga umutekano w’abantu bava mu gihugu cy’u Rwanda bajya mu gihugu cya Uganda kugirango hajye hubahirizwa uburenganzira bwabo haba abinjira ndetse n’abasohoka.
Indi ngamba ni ukurwanya ibiyobyabwenge biva mu gihugu kimwe byinjira mu kindi kuko byagaragaye ko hari abantu bashobora guhungabanya umutekano kubera kunywa ibiyobyabwenge.
Hashimangiwe kandi ko inzego z’umutekano zigomba kwita ku bantu bagerageza gusohakana ibicuruzwa bitasorewe kugira ngo babone uko bakumira ababikora kuko nabyo biri mu byahungabanya umutekano w’ibihugu byombi ndetse n’ubukungu.
Izi ngamba basanga zizafasha ibihugu byombi kugira umutekano n’iterambere rirambye cyane cyane akarere ka Kabare na Gicumbi bikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Ibyo ngo bizagirwamo uruhare n’ingabo z’u Rwanda kuko zifite inshingano yo gukora icyo zishoboye cyose kugirango Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza; nk’uko byatangajwe na Gen. Maj. Alexis Kagame.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|