Umutaliyanikazi yishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umutaliyanikazi Giovanna Libur Moro yishimiye ko taliki 19/05/2014 yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubusaba kuko yifuza kubusangira n’umuryango we uba mu Rwanda.

Giovanna ukora muri MUNOSCO i Goma yashakanye n’Umunyarwanda wikorera mu mujyi wa Gisenyi bakaba bafitanye abana babiri bakaba bamaranye imyaka irindwi.

Nyuma yo kurahirira imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’abinjira n’abasohoka, Giovanna Libur Moro yatangaje ko agiye kuba Umunyarwanda wubahiriza amategeko y’u Rwanda, nubwo aboneka nk’umunyamahanga (umuzungu) ngo yishimiye kuba Umunyarwanda wandikwa mu bitabo by’irangamimerere nk’Umunyarwanda utuye mu Rwanda.

Umufasha wa Giovanna Libur Moro avuga ko yishimiye kuba umufasha we yabaye Umunyarwanda kuko bizatuma basangira byinshi birenze uko bisanzwe cyane ko igihugu cy’u Rwanda kibimwemerera.

Umutaliyanikazi Giovanna ubwo yarahiriraga kuba Umunyarwanda.
Umutaliyanikazi Giovanna ubwo yarahiriraga kuba Umunyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, yasabye Giovanna Libur Moro kugendera kubyo u Rwanda rumusaba birimo gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda umurimo hamwe no gukunda igihugu.

Umuyobozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu ntara y’uburengerazuba, Alphonse Munyurangabo, avuga ko urugendo rwo kubona ubwenegihugu bitarenza iminsi 90, ariko kugira ngo abigereho habanza kurebwa icyo usaba ubwenegihugu ashingiraho, agahabwa inyandiko zigaragaza ibyo agomba kuzuza, ubundi hakarebwa niba imico ye itabangamira Abanyarwanda n’amategeko bagenderaho.

Usaba ubwenegihugu akora ikizami iyo agize amanota 60% aba atsinze dossier ye ikoherezwa mu nama y’abaminisitiri, yabyemeza agakorerwa icyemezo gihamye cy’ubwenegihugu ubundi akoherezwa mu karere ashaka guturamo bijyana no gukorerwa irangamuntu nyuma yo gusohoka mu igazeti ya Leta.

Giovanna Libur Moro wari usanzwe ufite umugabo w’umunyarwanda ndetse bakorera mu karere ka Rubavu, akaba yahisemo gutura mu karere nk’umwe mu baturage bazubahiriza amategeko agenga abahatuye.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka