Umusoro mushya ku mutungo utimukanwa ushobora gukandagira bamwe abandi basonerwa

Minisiteri y’imari n’iganamigambi (MINECOFIN) iragaragaza ko umusoro mushya ku mutungo utimukanwa uzagira ingaruka nziza ku baturage bamwe abandi ukabagonga.

Imisoro ku butaka igenda izamuka umunsi ku wundi
Imisoro ku butaka igenda izamuka umunsi ku wundi

Urugero ku bo umusoro mushya uzagiraho ingaruka nziza ni umuturage ufite inzu imwe yo gutura mo kuko atazongera kuyisorera.

Cyakora iri tegeko rishobora kuzakomerera umuturage wigwijeho ibibanza by’amazu yo guturamo atarubaka kuko azajya abisorera hiyongeyeho 50% by’umusoro wose, kimwe n’abubatse amazu ku buso bunyuranyije n’ubugenwa n’inama njyanama z’uturere.

Ubusanzwe umuturage yishyuraga amahoro y’Akarere ku butaka n’ibibukorerwaho bibwongerera agaciro hakurikijwe ibiciro bigenwa n’inama Njyanama z’uturere.

Itegeko rishya ry’imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka ryo kuwa 07 Nzeri 2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo w’inzego z’ibanze riteganya ko, amahoro ahinduka imisoro ariko bamwe bakayisonerwa abandi ikiyongera ugereranyije na mbere.

Ibyo bivuze ko utazajya asora azajya abihanirwa bitandukanye n’uko byari bimeze hakiriho amahoro.

Abasonewe imisoro ni ba nde?

Ingingo ya 12 y’iri tegeko iteganya ko umuturage ufite icya ngombwa cya burundu cy’ubutaka, azajya abusorera ariko agasonerwa umusoro ku nzu ye y’icumbi. Inzu za leta zidakora imirimo ibyara inyungu na zo kandi ntabwo zizajya zisora.

Naho inzu mpuzamahanga na za ambasade zihagarariwe zikaba zisonewe imisoro ku butaka bw’u Rwanda igihe ambasade z’u Rwanda muri ibyo bihugu na zo zidasoreshwa.

Ibindi byiciro bisonewe imisoro ni iby’abahawe na Leta imitungo itimukanwa, ndetse n’ibibanza byo guturamo biteganyijwe ahantu ariko hataragera ibikorwa remezo.

Hari abandi itegeko riha amahirwe

Umukozi wa Minisiteri y’imari n’iganamigambi Jonatan Nzayikorera ushinzwe ingengo y’imari z’uturere, agaragaza ko igihe umuntu wubaka inzu ijya ejuru (Igorofa) azajya yishyura ½ cy’umusoro yasabwaga mu gihe uwubaka hasi kandi afite ubushbozi azajya yishyura umusoro wose.

Ibyo ngo bigamije guha amahirwe abaturage bifuza kubaka inzu zo guturamo ariko ugasanga barifuza ubutaka bugari, kuko uko buba bugari ari nako umusoro wiyongera.

Ati “Iyo wubatse inzu yo guturamo irenze amagorofa ane, wishyura icya kabiri cy’umusoro ugenwe, aho kubaka ku buso bwo hasi ugashyiramo utuzu twinshi, amahirwe arimo ni ukubaka amazu menshi yo guturamo kandi ubutaka bugakoreshwa neza”.

Icyindi cyiciro itegeko rishya ry’umusoro riha amahirwe ni abubaka amazu y’inganda kuko bazajya basora 0.5% kuri m² mu gihe umuturage wubatse inzu ikodeshwa azajya yishyura 1% by’agaciro k’iyo nzu kuri m².

Kuki imisoro yiyongereye?

Umukozi wa Minisiteri y’imari n’iganamigambi Jonatan Nzayikorera ushinzwe ingengo y’imari z’uturere, agaragaza ko impamvu imisoro igenda yiyongera ari mu rwego rwo gushaka uko uturere twiteza imbere, kandi ko hakenewe amafaranga aturutse mu misoro kugira ngo haboneke ibikorwa remezo.

Cyakora impuguke mu by’ubukungu Teddy Kaberuka we agaragaza ko kuzamura imisoro bishobora kugira ingaruka mbi kubukungu bw’umuturage kuko ngo kuyizamura bivuze ko ubushobozi bw’umuturage bwagabanutse ugeraranyije n’ibyo yinjirizaga Leta.

Hon Depite Frank habineza wo mu ishyaka rya Green Party we asanga nta mapmvu nimwe umuturage asoreshwa ubutaka mu gihe abukodesha na Leta.

Cyakora impande zombie zose zmemera ko umusoro ari ngombwa ariko ukwiye gushyirwaho bitabagamiye uwutanga.

Hari abo umusoro mushya uzateza akaga

MINECOFIN igaragaza ko abafite ibibanza baguze byo kubakamo amazu yo guturamo ariko bakaba batarubaka bazajya basora hiyongereyeho 50% by’umusoro wose.

Ibyo ngo bigamije kurwanya bamwe bimura abaturage byitwa ko bagiye kubaka inzu zigamije inyungu rusange nyuma bagasubira inyuma bakabigurisha ngo byubakwemo.

Umuturage kandi uzahitamo kujya mu ishoramari ryo kubaka amazu akodeshwa azajya yishyura menshi ugereranyije n’umuturage wubatse uruganda.

Nzayikorera avuga ko ari uburenganzira bw’umuntu guhitamo uburyo ashoramo imari ye kuko ngo gusoresha uruganda 0,5% birimo no kureshya abashoramari kugira ngo bakore ibintu bigabanyije ibiciro.

Agaragaza ko kugira ngo ucuruza amazu kandi wubatse neza afite amahirwe yo kugabanyirizwa imisoro.

Itegeko riraha amahirwe umukire kurusha umukene?

Ashingiye kuri Politiki ya USA aho abafite amafaranga mesnhi basora bike ugereranyije n’ab’amikoro makeya, impuguke Teddy Kaberuka agaragaza ko kuba abubaka bajya ejuru bagabanyirizwa imisoro mu gihe uwubatse hasi yishyura menshi, biha amahirwe umukire kurusha umukene.

Ati “Ibyo biraha amahirwewa wa mukire ushoboye kubaka inzu eshanu zigerekeranye, kuko sinumva niba hari umuturage uhitamo kubaka hasi ari uko afite amikoro ku kubaka ajya ejuru?”

Depite Frank Haboneza wo mu ishya Green Party, we agaragaza ko agendeye kuri Politiki ya Leta, gusoresha inganda amafaranga makeya ari ukuziteza imbere.

Cyakora ngo agendeye ku muturage,biramukandamiza kukowe arasorehswa menshi kandi atunguka mu gihe umunyenganda we abonaakayabomu bikorwa bye by’ishoramari.

Ati “Nta mpamvu mbona umuturage asora kurusha uruganda kuko we ntakintu yunguka nyamara uruganda rurunguka ni rwo rwari rukwiye gusora menshi”.

Nzayikorera avuga ko impamvu inzu zikodeshwa zizajya zishyura menshi, ngo biterwa n’uko Leta iba yazegereje ibikorwa remezo bituma yongererwa agaciro kandi zikabyara umusaruro urenze uwo zari zsanzwe zitanga.

Depite Frank habineza awe yanzura avuga ko igihe cyose iri tegeko rizabangamira inyungu rusange z’umuturage rishobora kuzavugururwa kugira ngo ubutaka bube ubw’umuturage hanyuma ibyo gusora byitabweho nyuma.

Naho Teddy kaberuka akagaragaza ko imisoro igomba gushyirwaho ku gipimo kitakwica ishoramari ry’umuturage.

Iri tegeko ritangira gukurikizwa kuva mu kwezi kwa Mutarama 2019, ahateganyijwe impinduka z’uko umusoro ku mutungo utimukanwa uzajya utangwa bitarenze impera z’umwaka, mu gihe umusoro w’ipatanti uzajya utangira gutanwa mu ntangiro z’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Reta nibanze ishake amafaranga yp kibaka amagorofa menshi noneho umuturage azayibemo yishyura kugeza ibaye iye kandi batekereze nabafite ubushobozi bike cyane kugeza kuwabaga munzu yishyura ibihumbi15000 naho ubundi igihugu kizagurwa n’abantu bamewe mugihe umukire azubaka inzu ashaka inyungu ze kugiti cye atazemera kuyitanga kandi akanayikodesha bitenze ubushobozi bw’umuturage.leta niyo yambere mukureberera inyungu z’umuturage mugihe umushoramari we arena inyungu ze gusa.gusa iyegeko ryari ryiza kuko hari abakire baguraga Ubutaka bunini ugasanga abandi babura aho kuba gusa nanone abo babugiraga ninanabo bafite ubushobozi bwokubahiriza ibyo teta isaba.gusa nkange rubanda rugufi nakubahiriza neza iri tegeko bubatse ayo magorofa noneho ahogukora nshaka kugura ikibanza ntazabasha gusorera nkakora nishyura icyumba mbamo ariko nizeyeko kizageza kikaba icyange babikoze gutyo numva ntacyo umututage yazapha na lets.

Bimenyimana yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Yemwe banza ntazongera gutora kuko njye ibiri kubera muri uru RWANDA biri kunsiga pe
ko FWS twakwa arenze ukwemera kdi sinzi aba banyakubahwa bajya babona ko bizagira ingaruka kdi mbi dore aho nibereye ntagahora gahanze da.

peace yanditse ku itariki ya: 22-11-2018  →  Musubize

Mubyukuri nanjye ndikubaza not Leta ntagaciro kumuturage igifite koko ntanimuhwe umukire yishyure bike kinda ariwe winjiza byinshi mbegaaaa birababje pe umukire yakagombye kuba ariwe wishyura menshi umukene mukamudohorera.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2018  →  Musubize

Jyewe ndumiwe nonese Abadepite twabatumye ibi ngaho nimutekereze kumuturage ubuse Ariko nkiyo umuntu abura namazi akabura umuriro akarara anyagirwa cg izuba rimwica ngo afite inzu Ebyiri mukibanza ngonasore 50/100 ubuse ufite Abana 7 mwakwirwa munzu yibyumba 3 wagirango ushyiraho iryo tegeko yavuye mwijurupe mubanze mwigeneza kumuturage kuko niwe udafite igishoro ugura akabanza hirya kugirango nubona ukurusha ubushobozi yubake ubone ayishura umwana yige badepite mwadutabaye koko murihe

Nitegeka eliezer yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Ark muri iyo mitungo itimukanwa nizero ko batekereje n,agaciro iyo mitungo ifite nano iherereye. Kuko bitabaye ibyo ndabona l’età izayitwarira ikayimara kuko hari nano uzasanga umusoro unganya agaciro n,umutungo.

Theos yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Aliko se Leta iracyarengera umuturage? Kuko ibi bishatse kuvuga ko umuturage agomba kuguma hamwe agakena,Abanyemari bakaba aribo barushaho gukira,kuko wa muturage azaba ategetswe kuba mu mazu yabo bakire kuko aribo bazaba bashobora kuzubaka kandi basora make.

Emelyne yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Ariko nizere ko ba nyakubahwa batoye itegeko nabo bazarikurikiza.
Sinemeranywa nuvuga ko itegeko riha amahirwe umukire mu gihe ufite inzu zirenze imwe azajya yigirizwaho nkana.

Matwi yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka