Umusoro ku mutungo utimukanwa usubijwe ku giciro wari usanzweho mbere ya 2020

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iratangaza ko umusoro ku mutungo utimukanwa wasubijwe ku giciro wari uriho mbere y’umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri (2020).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yabitangaje ari kumwe na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bwana Bizimana Ruganintwali Pascal aho bavuze ko igiciro cyo gusorera ubutaka cyari cyazamuwe ku musoro wa 2020 gisubizwa ku giciro cyari gisanzweho kugeza muri 2019.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko uwo mwanzuro wafatiwe mu Nama y’Abamiminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa 15 Werurwe 2021 hashingiwe ku myanzuro itatu y’ingenzi.

Umwanzuro wa mbere washingiweho ni ukuba ubukungu bw’abaturage bwarahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 bityo ko izamuka ry’ibiciro ku musoro w’ubutaka ryaba risubitswe, abasora bakishyura hakurikijwe ibiciro byishyuriweho umusoro wa 2019.

Umwanzuro wa kabiri ni uko hongerewe igihe cyo gusora kugira ngo abaturage bitegure neza hakaba hongereweho ukundi kwezi, kugeza mu mpera za Mata aho kuba Werurwe 2021, naho umwanzuro wa gatatu ukaba ari uko abari baramaze kwishyura umusoro bagendeye ku biciro byari byarazamuwe bazayaheraho batanga umusoro wa 2021.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko kuba ibiciro byari byazamuwe bisubitswe bivuze ko ibyari biteganyijwe kwishyurwa ku musoro wa 2020 bihagaritswe hagakomeza gusuzumwa ibiciro bishya bizishyurirwaho mu mwaka utaha.

Komiseri mukuru wa RRA Ruganintwali avuga ko nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu asabye ko icyifuzo cy’abaturage cyo kugabanya imisoro ku butaka gisuzumwa kandi kigafatirwa umwanzuro mwiza, hagiye gukurikiraho igikorwa cyo guhuza amakuru ya mbere y’izamurwa ry’umusoro n’umwirondoro w’abasora kugira ngo bishyirwe mu ikoranabuhanga ku buryo muri Mata 2021 bizaba byatunganye abantu bakishyura imisoro yabo nk’uko byari bisanzwe.

Agira ati, “Abaturage hafi ibihumbi 188 bari bamaze kumenyekanisha imisoro y’ubutaka ingana na miliyari 17frw, muri yo hakaba hari hamaze kwishyurwa hafi miliyari zirindwi. Ni inkuru nziza ku baturage bari bategereje igabanuka ry’umusoro”.

Yongeraho ati, “Ubu nka RRA tugiye kureba ibipimo bya kera kugira ngo tubishyire muri ikoranabuhanga kugira ngo abaturage nibajya kumenyekanisha imisoro abe ari byo basangamo, icya gatatu ni ukureba umusoro w’abamaze kwishyura kugira ngo harebwe ibipimo byariho kugira ngo bazayahereho basorera umwaka utaha”.

Hagiye gushyirwaho ingamba zo kutagabanuka ku mafaranga yari ateganyijwe kwinjizwa n’imisoro y’ubutaka

Komiseri w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) avuga ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’amafaranga yari kuzinjizwa ku misoro izamuye uyu mwaka w’ingengo y’imari hagiye gufatwa izindi ngamba zo kwagura ibipimo by’umubare w’abasora kuko wasangaga hari igice kinini cy’abasora batabyitabira.

Ruganintwali atanga urugero rwo kuba nibura ibibanza bigomba gusorerwa bisaga miliyoni imwe ariko ugasanga imenyekanisha ryarakozwe gusa ku bibanza bisaga ibihumbi magana ane gusa, ubu rero hakaba hagiye gushyirwaho uburyo bwo kugera ku basora benshi bashoboka.

Agira ati “Mu mpera z’uku kwezi tuzaba twamaze gukuba kabiri umubare wa biriya bibanza bisorerwa, turi gushyira umwirondoro wabo mu ikoranabuhanga ry’imisoro tubihuza n’indangamuntu na telefone zabo kugira ngo amafaranga azabashe kuboneka”.

Avuga ko hari guhuzwa amakuru yo mu biro by’ubutaka kugira ngo abasorera ubutaka bose bagerweho basore ndetse hari kunozwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gusora kugira ngo bworohe kandi abantu bagerweho ari benshi bashoboka.

Minisitiri Uzziel Ndagijimana avuga ko muri rusange Leta yiyemeje gushyiraho uburyo bwo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na COVID-19 harimo no gucunga ubuzima bw’abaturage bahuye n’ubwandu bw’icyorezo, kugoboka abatakaje imirimo ngo babone iby’ibanze no kuzahura ubukungu ku bikorera ubukungu bwabo bwahungabanyijwe n’icyorezo kugira ngo 2021 izarangire ubukungu bwatangiye kongera kuzamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze.
Ariko leta ikwiye gukorera rubanda aho kubica:
1. Nayo nimenshi
2. Nigute abasoze leta ifata umwanzuro wokubabikira utwabo? Izayungukirase? Kuki ise umuturage warengeje igihe mumuca za penalite,mwamushuka akarenza cash mukazifatira azaca penaliti nawe?
3. Umuturage akodesha ubutaka bwe gute?
Muzansubize ibyo murakoze nanone

Kigali yanditse ku itariki ya: 17-03-2021  →  Musubize

Imisoro yagabanyijwe kubera imbabazi za Leta. niba wararangije gusora rero nibyiza. ayo warengejeho kuyazayakomerezaho ntabwo ari ighombo kuko wamaze kwiteganyiriza kandi wibuke ko Leta iyakoresha mubigufitiye akamaro nko kubaka amashuri ,ibitaro kugirango ubeho neza. nta mpamvu ya Claim rero.

a yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka