Umusore ukekwaho kugira uburwayi bwo mu mutwe yamenaguye ibirahure by’imodoka

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, mu muhanda Kimisagara Nyabugogo wo mu Karere ka Nyarugenge, hafashwe umusore utaramenyekana imyirondore ye, wamenaguye ibirahuri by’imodoka eshatu hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, bigakekwa ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ni modoka eshatu zirimo ebyiri zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse n’imodoka nto ya taxi voiture.

Hari ababonye uwo musore amanuka ku Murenge wa Kimisagara yambaye amapingu, avuga ko ngo bari bamufunze bakaba bamurekuye, kandi akavuga ko yari acitse Sitasiyo ya RIB Kimisagara, ndetse ko asanzwe akora telefone ku i Posita mu Mujyi wa Kigali.

Gusa ku murongo wa telefoni ubwo KT Radio yavuganaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Jean Sauveur Kalisa, yavuze ko uwo musore akekwaho uburwayi bwo mu mutwe. Ati “Afite uburwayi bwo mu mutwe, nta n’ubwo bari bamufunze ahubwo n’uko bari bamufashe mu rwego rwo kumufasha kujya kwa muganga, maze arasimbuka arirukanka”.

Kalisa avuga ko ku bintu byangiritse ba nyiri modoka begera ubwishingizi, bakagaragaza ikibazo gihari maze bagafashwa.

Ubwo yabazwaga ibyangiritse uko bingana, Kalisa yavuze ko ari imodoka imwe yangiritse ayiteye amabuye hangirika paraburize, ariko amakuru KT Radio yiboneye neza ni uko imodoka zangiritse ari eshatu zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa Coaster, zitwara abagenzi muri ‘ligne’ yo mu Mujyi-Nyabugogo-Kimisagara n’imodoka ntoya ya Taxi Voiture.

N’ubwo hatagarangajwe igihe uwo musore amaze afite uburwayi bwo mu mutwe, Kalisa yavuze ko ari ubwa mbere bari bamubonye. Ati “Icyo nzi cyo ni ubwa mbere twari tumubonye akora ibikorwa nk’ibyo, ariko afata imiti i Ndera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka