Umusirikari waguye mu butumwa bw’amahoro muri Darfur yarashyinguwe

Umusirikare w’Ingabo z’U Rwanda uherutse kwitaba Imana ubwo yari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya gisirikare i Kanombe tariki 13/07/2012.

Sgt Tubanambazi Jean Claude wabarizwaga muri Batayo ya 63 iri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani yaguye mu kazi ubwo we na bagenzi bari ku irondo batungurwa n’imyuzure y’amazi afite imbaraga nyinshi aramuhitana; nk’uko minisiteri y’ingabo ibitangaza.

Mu muhango wo guherekeza uyu musirikari waguye ku kazi, Maj Gen Augustin Turagara yihanganishije umuryango wa Sgt Tubanambazi ndetse n’abasirikare ba RDF muri rusange batakaje umugabo w’intwari.

Umurambo wa Nyakwigendera Sgt Tubanambazi wari wagejejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe tariki 12/07/2012 uhita ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare ari naho yavanywe ajyanwa gushyingurwa mu irimbi rya gisirikare.

Sgt Tubanambazi ukomoka mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Miyove yari afite imyaka 38 akaba yarasize umugore bari batarabyarana; nk’uko minisititeri y’ingabo ibitangaza. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imuhe iruhuko ridashira

hitiyise yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

imana imwakire mubayo

Ru gamba yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka