Umusirikare wa Kongo wari wafatiwe mu Rwanda yashyikirijwe ingabo za ICGLR

Umusirikare mu ngabo za Kongo (FARDC) ufite ipeti rya Komanda wafatiwe mu Rwanda taliki ya 29/8/2014 yashyikirijwe ingabo z’umuryango wa ICGLR ngo zimushyikirize igihugu cye.

Taliki ya 9/9/2014 nibwo ingabo z’u Rwanda zashyikirije Komanda Kujirakwinja Musanganya Jean pierre itsinda rya EJVM rishinzwe gukurikirana ibibazo biboneka ku mipaka ya Kongo n’ibihugu biyikikije.

Komanda Musanganya avuga ko yafatiwe mu Rwanda nyuma y’uko avuye guherekeza umubyeyi we uba Kasai, hanyuma yajya gusura mugenzi we utuye hafi y’ikibuga cy’indege akibona yafatiwe mu Rwanda kuko bwari bumaze kwira.

Komanda Kujirakwinja Musanganya Jean Pierre wafatiwe mu Rwanda n'ibyangombwa bye.
Komanda Kujirakwinja Musanganya Jean Pierre wafatiwe mu Rwanda n’ibyangombwa bye.

Ipeti rya Komanda mu ngabo za Kongo riri hagati y’ipeti rya Captaine na majoro mu Rwanda nkuko bamwe mu basirikare babitangarije Kigali Today, umusirikare uyobora abandi akaba atagombye kuyoba umupaka.

Abamufashe bavuga ko yari yasinze ari kumwe n’undi witwa Bilongo Sami w’imyaka 23 mu masaha ya saa yine z’ijoro bakamufatira mu mudugudu wa Karundo akagari ka Mbugangari umurenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu.

Bilingo Sami wari kumwe na Komanda Musanganya ubafatirwa ku butaka bwo mu Rwanda.
Bilingo Sami wari kumwe na Komanda Musanganya ubafatirwa ku butaka bwo mu Rwanda.

Komanda Musanganya afite imyaka 36 hamwe na Sami Bilongo bujuje umubare wa 18 w’abasirikare ba FARDC bamaze gufatirwa mu Rwanda kuva taliki 15/9/2013.

Umusirikare w’itsinda rya EJVM ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Col. Ndayinginge Nathan akaba avuga ko abasirikare bashinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu bagombye kumenya n’imipaka yacyo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko aba babana bingayi ngo ni ingabo koko, bazabazanye RDF ikabaha uburere ndetse n’ikinyabupfura biranga umusirikari

manzi yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

ababo wagirango barasaze baba baje kumara iki mu Rwanda? njye ibi mbifata nkagasuzuguro rwose bazabyigeho neza bamenye neza ikiba kibazanye kuko si shyashya.

Steve yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

ba abakongomani niba hari n’ibindi barimo nizere ko byabapfubanye, bazaza tubagaburire barye bahage maze tubohereze basubire iwabo mu mahoro

kirundo yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka