Umusirikare wa FARDC yafatiwe mu Rwanda yasinze

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Kigali Today ko umusirikare w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yafatiwe mu Rwanda yasinze.

N’ubwo hatamenyekanye amazina n’ipeti by’uwo musirikare wafatiwe mu Rwanda, amakuru atangazwa na AFP ni uko yafashwe tariki 24 Nzeri 2022 afite imbunda yasinze.

Umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo Colonel Patrick Iduma Molengo, yabwiye AFP ko umusirikare wa FARDC yambukiranyije umupaka agiye gushaka inkwi mu Rwanda.

Agira ati "Turemeza ko umusirikare wa FARDC yafashwe n’Ingabo z’u Rwanda, yagiye gushaka inkwi zo guteka."

Avuga ko ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, burimo gushaka uburyo agarurwa mu gihugu cyane.

Brig. Gen Ronald Rwivanga, yemeje ko uyu musirikare yafatiwe mu Rwanda yasinze ariko nta kindi kibazo yari afite.

Agira ati "Yarafashwe rwose yasinze ariko nta kindi gikorwa kibi yari agambiriye, hahamagawe itsinda rya EJVM rishinzwe kugenzura imipaka ryashyizweho na ICGRL kugira ngo asubizwe iwabo."

Brig Gen Rwivanga avuga ko uwo musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yasinze biboneka, ibintu byafashwe nk’ikibazo gito.

Abasirikare ba FARDC babarirwa muri 40 bamaze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda barenze umupaka kuva 2013.

Benshi bafashwe bitwaje ko nta mbago zigaragaza imipaka, bituma u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyiraho itsinda risubizaho imbago 24 zashyizweho n’abadage mu 1911, zigaragaza imbibi hagati y’ibihugiu byombi.

Ni imbago zitangirira ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi, zikagera ku musozi wa Hehu.

N’ubwo izi mbago zashyizweho ntibibuza ko abasirikare ba FARDC bafatirwa ku butaka bw’u Rwanda baje gushaka ibyo kurya, ndetse hakaba nabagiye baharasirwa.

Abanyarwanda basabwa kutanyura inzira zitemewe, ahubwo bakanyura ku mipaka izwi irimo Kabuhanga, umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi hamwe n’umupaka munini wa Corniche.

Muri Kanama 2022, umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda arapfa yinjiye ku butaka bw’u Rwanda, yiruka ku bana baragiye intama ashaka kuzibaka.

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda batangaza ko bafite ubushobozi bwo kureba ibibera ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC binyuze mu ikoranabuhanga, ndetse n’ibikorwa byo kurasa abambukiranya umupaka byaragabanutse, kuko umuntu wese ajya kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bamaze kumubona n’ibyo afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibaze iyaba umusilikare wu Rwanda wafashwe yarenze imbibi bali kumwereka isi yose ngo murebe abafatanya na M23 ubundi akurizwa indege akajyanwa i Kinshasa

lg yanditse ku itariki ya: 26-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka