Umusirikare wa Congo winjiye mu Rwanda kubera ibiyobyabwenge yasubijwe iwabo

Umusirikare wa Congo ufite ipeti rya Sergent wari winjiye mu Rwanda ku buryo bunyuranyije n’amategeko taliki ya 19/1/2014 kubera ibiyobyabwenge yasubijwe igihugu cye kuri uyu wa 29/01/2014 binyuze mu itsinda rigizwe n’ingabo z’umuryango wa ICGLR zicunga umupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Premier Sergent Kabongo Muture abaye umusirikare wa 9 igihugu cy’u Rwanda gishyikirije itsinda rya JVM ngo rimushyikirize igihugu cye binjiye mu Rwanda kuburyo butemewe n’amategeko aho bose bavuga ko byatewe no kuyoba imipaka.

Umusirikare wa Congo Sgt Kabongo wafatiwe mu Rwanda yinjiye ku buryo butemewe n'amategeko.
Umusirikare wa Congo Sgt Kabongo wafatiwe mu Rwanda yinjiye ku buryo butemewe n’amategeko.

Premier Sergent Kabongo Muture avuga ko yageze mu Rwanda ubwo yari amaze kunywa inzoga ya Simba yatumye arenga imbibi yagombaga kugenderaho bigatuma atabwa muri yombi, avuga ko ingabo z’u Rwanda zamufashe zamwakiriye neza bitandukanye n’uko iwabo muri Congo bazitekereza.

Sergent Kabongo asanzwe abarizwa muri Brigade ya 9 mu kigo cya Katindo Goma afite imyaka 35 yafatiwe mu mudugudu w’Urumuri, akagari ka Kivumu, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Abayobozi b'itsinda rya JVM hamwe n'ingabo z'u Rwanda basinya amasezerano yo guhererekanya umusirikare wa Congo, Sgt Kabongo.
Abayobozi b’itsinda rya JVM hamwe n’ingabo z’u Rwanda basinya amasezerano yo guhererekanya umusirikare wa Congo, Sgt Kabongo.

Mu gihe amaze mu Rwanda ashima ingabo z’u Rwanda kubera imyitwarire myiza no kubaha ikiremwa muntu kuko igihe yamaranye nazo zitigeze zimukorera ibikorwa bibi nk’uko yabitangarije itsinda rya JVM.

Col Assambo Jacques wari ukuriye itsinda rya JVM ashima uburyo u Rwanda rukorana n’iri tsinda haba mu gutanga amakuru, cyane ko igihe kinini igihugu cya Congo cyatanze ibirego kitigeze gitanga ibimenyetso nk’ibyo u Rwanda rutanga haba abasirikare ba Congo bavogera imipaka bakinjira mu Rwanda hamwe no kurasa ku butaka bw’u Rwanda.

Col Assambo asinyira ko yakiriye umusirikare wa Congo.
Col Assambo asinyira ko yakiriye umusirikare wa Congo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Njyewe mbona baba bajijisha pee!! ubundi ni gute abantu bitwa ngo ni abasirikare batungwa n’ibiyobyabwenjye!?nta musirikare mbonye aho!

veronique yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ariko nk’aba bagiye bayobera ahandi koko!! ntabwo nibaza ukuntu umuntu ahaga ibiyobyabwenjye akiyahura mu Rwabda baba bafite mission ni bagende!!ariko tuba turi maso ni hahandi tuzajya tubahambiriza riva basubire iwabo!!

mutemberezi yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

ariko aba basirikare baba bagenzwa niki ra? jye nsanga ari ubutasi baba barimo ni ukubitondera naho kubakira neza ho ni ibintu byacu kuko umuco nkuwo si uwo twigana

assambo yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

nubwo bahohotera abanyarwanda bariyo kandi nta nibyaha bibashinja twe tujye tubereka ko dufite ikinyabupfura kandi twatoojwe gusa none mujye mukurikira neza wasanga ari uba waje kuneka aba Congomani ntitwabizera.

Filbert yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka