Umusirikare wa Congo Cpl Karama wafatiwe mu Rwanda yasubijwe iwabo

Itsinda ry’ingabo zavuye mu bihugu bya ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo ryongeye kwemeza ko undi musirikare wa Congo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda binyuranyije n’amategeko kandi yasubijwe igihugu cye.

Capolari Karama Maloba ufite imyaka 36 yafatiwe mu Rwanda taliki 24/09/2013 mu masaha ya 18h30 aho yarimo yihisha mu ishyamba rihana imbibi n’igihugu cya Congo mu kagari Gacurabwenge umurenge wa Busasamana akarere ka Rubavu.

Yasinze kandi atambaye inkweto, Capolari Karama Maloba yafashwe n’umushumba Ndizeye Damien wabanje kumusaba ko ashyira imbunda hasi irimo amasasu 82 hanyuma amushyira imbere amushyira abasirikare b’u Rwanda.

Ubwo EJVM yakiraga Cpl Karama n'imbunda yazanye mu Rwanda.
Ubwo EJVM yakiraga Cpl Karama n’imbunda yazanye mu Rwanda.

Capolari Karama Maloba yatangaje ko yaje ahunga umuyobozi we warimo abakubita nyuma yo gusangira inzoga bagasinda, avuga ko nta gikorwa kibi kimugenza mu Rwanda uretse guhunga aho yakiriwe agahabwa n’inkweto yatahanye.

Umuvugizi w’ingabo za Congo, Col Hamuli, yahakanye yivuye inyuma ko nta wundi musirikare wa Congo uri mu Rwanda, nyamara itsinda rya EJMV (Extended Joint Mechanism of Verificafication) ryemeza ko uyu musirikare ari uwa Congo kuko asanzwe muri REGT 804, 2BN akaba ayoborwa na Gen Masunzu.

Capolari Karama Maloba avuka muri Kasai, akaba yaraje gukorera muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twa Kanyarucinya aho M23 yavuye.

Cpl Karama yemerera ingabo za EJMV ko yafashwe na Ndizeye uwo barebana.
Cpl Karama yemerera ingabo za EJMV ko yafashwe na Ndizeye uwo barebana.

Capolari Karama Maloba abazwa n’ingabo za EJMV aho yafatiwe yatangaje ko yafashwe n’umushumba yasinze kandi afatirwa ku butaka bw’u Rwanda, abajijwe niba atarakubiswe cyangwa ngo akorerwe ibindi bikorwa by’iyicarubozo n’ingabo z’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma.

Mu giswahili, yagaragaje ko inkweto yambaye yazihawe n’ingabo z’u Rwanda, avuga ko yakiriwe neza ahubwo afite ubwoba bwo gusubira aho yarari kuko bashobora kumufunga no kumukubita nubwo ingabo za EJMV zamuhumurije ko zamusabiye imbabazi.

Capolari Karama Maloba u Rwanda rukaba rwahise rumuha itsinda rya EJMV kugira ngo rimushyikirize igihugu cya Congo aho Col Asamo yashimiye u Rwanda uburyo Capolari Karama Maloba akigera mu Rwanda rwahise rutanga amakuru kandi rukamufata neza nkuko nyiri ubwite abyiyemerera.

Ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda na EJMV businya ihererekana ry'umurikare wa Congo.
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda na EJMV businya ihererekana ry’umurikare wa Congo.

Col. Asamo avuga ko u Rwanda rwubaha uburenganzira bwa muntu kandi rukomeje kugaragaza imikoranire myiza n’itsinda rya EJMV.
Nubwo muri Congo bitatangajwe ko uyu musirikare yafatiwe mu Rwanda, ntibyabujije ko aza kwakirwa ku ruhande rwa Congo.

Cpl Karama ajyanwa kwerekana aho yafatiwe.
Cpl Karama ajyanwa kwerekana aho yafatiwe.
Nubwo yasubijwe mu gihugu cye ntiyari yishimye.
Nubwo yasubijwe mu gihugu cye ntiyari yishimye.
Ahumurizwa n'ingabo z'u Rwanda ko asubizwa iwabo akavuga ko afite ubwoba ko bamufunga.
Ahumurizwa n’ingabo z’u Rwanda ko asubizwa iwabo akavuga ko afite ubwoba ko bamufunga.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 13 )

Aha abasirikare baragwira kabisa!wagira ngo ni imayibobo rwose!

eva yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka