Umusirikare wa 14 wa Congo winjiye mu Rwanda bitemewe yashyikirijwe EJVM
Umusirikare wa Congo wa 14 wafatiwe mu Rwanda yahinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko yashyikirijwe itsinda ry’abasirikare bashinzwe kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na Congo (Extended Joint Verification Mechanism: EJVM) kuri uyu wa gatandatu tariki 15/03/2014.
Uyu musirikare witwa Utubi Jean Mubere w’imyaka 34 avuka mu gace ka Bunia akaba yari umusirikare mu ngabo za Congo muri batayo 322. Yafatiwe mu Rwanda taliki 9/3/2014 ku isaha ya 8h30 za mugitondo mu mudugudu wa Buhaza, akagari ka Byahi umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu.

Imbere y’itsinda rya EJVM, Utubi Jean Mubere yatangaje ko ashimira ingabo z’u Rwanda uburyo zamufashe kuko zitigeze zimukorera ibikorwa by’iyica rubozo cyangwa ngo akubitwe ahubwo yafashwe neza. Yagize ati “nafataga umugati n’icyayi mu gitondo nkarya gatatu ku munsi, ibintu bidasanzwe mu gisirikare cyacu.”
Uyu musirikare ugaragara ko atandukanye n’abandi 13 bamaze gufatirwa mu Rwanda, yagaragaraga nk’umusirikare ucyeye, aganira n’itangazamakuru yatangaje ko imwe mu mpamvu yatumye aza mu Rwanda ngo bagenzi be bagendeye ku ndeshyo ye batangiye kumwita Umunyarwanda bituma ashaka kuza mu Rwanda ngo bagenzi be batamugirira nabi.
Gusa ubwo yageraga imbere y’itsinda rya EJVM yavuze ko yahagaritswe n’ingabo z’u Rwanda kubera kurenga imipaka kubera ko atari azi aho igarukira.

Col Jacques Assambo uyoboye itsinda rya EJVM amwakira yatangaije ko ashimira imyitwarire ingabo z’u Rwanda kuko zigaragaza imikorere myiza n’iri tsinda, aho u Rwanda rumaze kubashyikiriza abasirikare 14 ba FARDC aribo ingabo za Congo, ndetse ngo niyo hari andi makuru acyenewe atangirwa igihe.
Umuyobozi wa EJVM yavuze ko mubyo bagomba gusaba Congo birimo kwigisha ikarita abasirikare babo. Ati “buri gihe tuza kwakira abasirikare barenze imipaka, kuki batigishwa imipaka, kuko byatera umudendezo hagati y’ibihugu byombi.”

Igihugu cya Congo gikunze kuvuga ko u Rwanda rurengera imbago zayo ariko ntiragaragariza iri tsinda amakosa u Rwanda rukora.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Ok Uyu abe uwanyuma utazwe undi abandibazaza mundaki
Uzabatanga azabyibareho ahobigeze oya sasa umupaka wu
Rwanda niwo batazi ok ubu bagiyekuwumenya.
mubareke baze turishoboye tuzababyaza umusaruro gusa abasore bacu bakaze umutekano kweli
ariko abo basirikare ba Congo buri gihe bafatirwa mu Rwanda ibyabo bizarangira gute? nyamara hari igihe baba baje kuneka kugirango bahungabanye umutekano wacu gusa reka dushimire abashinzwe umutekano mu Rwanda kuko babatahura hakiri kare.
Hari abandi bantu bakeneye ubufasha babana n’ubumuga bafite ubushake bwogukora imishinga bakabura amikoro turabasaba kuzadushyiriraho gahunda y’abamugaye.Murakoze.
Hari abandi bantu bakeneye ubufasha babana n’ubumuga bafite ubushake bwogukora imishinga bakabura amikoro turabasaba kuzadushyiriraho gahunda y’abamugaye.Murakoze.
Mwagiye mureka imikino mukareba kure ko baba bibereye mu kazi kabo bakabeshya ngo bayobye?mu Rwanda niho bayobera se?abamenyereye ibyitwa savayirensi mu kinyarwanda muzabaze uko bikorwa muzambwira!
nibari n’ubutasi baba bajemo mujye mubabwira ko ntacyo bazageraho kuko ibyabo bamenyekanye, dukomeze kwicungira umutekano kandi dukaze amarondo kugira ngo hatagira uzaducishamo ijisho
Turambiwe ababa congo nonese dukore iki? cg bafite
imigambi itarimyiza. cg abadafatwa nibo batera ibisasu
naryari mwumvise ingabo zitazi imipaka yazo.