Umusirikare w’u Rwanda uheruka kugwa muri Santrafurika yashyinguwe mu cyubahiro
Sgt. Tabaro Eustache uherutse kwicirwa muri Santrafurika ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), yashyinguwe mu cyubahiro.

Uyu muhango wo guherekeza nyakwigendera wabereye mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023.
Abitabiriye uwo muhango barimo abasirikare bakuru n’abato ba RDF, izindi nzego ndetse n’abagize umuryango we, bafashe umwanya wo kumusezeraho no kumuha icyubahiro bwa nyuma.
Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Ingabo zo mu mutwe udasanzwe (SoF) Col. Augustin Migabo, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023, ni bwo umubiri wa Sgt Tabaro Eustache wagejwe i Kigali.
Abasirikare ba RDF bayobowe na Maj Gen Ruki Karusisi n’umuryango wa nyakwigendera, ni bo bakiriye mu cyubahiro umubiri w’uwo musirikare, ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Sgt Tabaro Eustache, yari mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Santrafurika (MINUSMA), akaba yaritabye Imana ku itariki 10 Nyakanga 2023, nyuma yo kuraswa n’abitwaje intwaro mu Majyaruguru y’icyo gihugu.


Ohereza igitekerezo
|
Twese turababara iyo tubuze uwacu.Bidutera agahinda gakomeye.Reba ukuntu baliya babyeyi be bababaye.Uba ugiye utazagaruka.Gusa nk’abakristu,twizera ibyo ijambo ry’imana rivuga yuko abapfa baririndaga gukora ibyo imana itubuza,nta kabuza izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Ibyo ni ukuli kubera ko imana itajya ibeshya na limwe.Hali ingero nyinshi z’abantu bazutse.