Umushyikirano usize hafashwe imyanzuro umunani igomba gushyirwa mu bikorwa

Inama y’Umushyikirano wa 2017 yari iteraniye i Kigali isoje hafashwe imyanzuro umunani igomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka.

Inama y'Umushyikirano yari imaze iminsi ibiri iteranira i Kigali
Inama y’Umushyikirano yari imaze iminsi ibiri iteranira i Kigali

Iyo myanzuro yafashwe ni iba yavuye mu bibazo n’ibyifuzo biba byaturutse mu baturage n’abayobozi baba bahuriye muri iyi nama ngaruka mwaka.

Dore iyo myanzuro icyenda yavuye muri ibi biganiro byabaye kuva tariki 18 kugeza 19 Ukuboza 2017:

1. Gukomeza gushyiraho ingamba & impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, kunoza imyigishirize y’indimi,kongera amashuri yigisha ubumenyi n’ubumenyingiro no kurwanya impamvu zituma abana bata ishuri.

2. Kongera ibikorwa remezo no kurushaho kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, gushyira imbaraga mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye no kurushaho gutanga serivisi nziza.

3. Kurushaho gukangurira ababyeyi no kubaha ubumenyi mu mbonezamikurire y’abana bato, kwita cyane cyane ku mirire myiza, isuku no kurushaho guteza imbere amarerero y’abana.

4. Kurushaho gukorana n’abikorera kugira ngo inganda n’abaturage babashe kubona amashanyarazi ku giciro gihendutse mu rwego rwo korohereza ishoramari.

5. Kongera ubukangurambaga mu kwizigamira no kurushaho gufasha ishoramari ry’ibikorerwa imbere mu Gihugu (Made in Rwanda, Start in Rwanda, Grow in Rwanda and Beyond) mu rwego rwo guhanga no kunoza umurimo ndetse no kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

6. Gukomeza gusigasira indangagaciro zishingiye ku muco wacu no kurushaho kuzitoza abakiri bato n’Abanyarwanda batuye mu mahanga kugira ngo zidufashe kwihuta mu iterambere.

7. Gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini n’amatorero mu kurushaho kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda bihereye mu muryango, mu mashuri, mu biganiro bitangwa mu
bitangazamakuru.

8. Gushyiraho gahunda y’urugerero ruciye ingando kugira ngo urubyiruko rurusheho gukora imirimo ruri hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabasuhuje, tunezezwa cyane n’ ibiva muri iyi nama y’ umushyikirano hanyuma byukuri uburezi busa n’ ubukomeje guteza ikibazo, kuko ireme ryabwo kurigeraho ritazoroha mugihe hadafashwe ingamba zirimo Imbaraga none se nimurebe : ubushobozi bw’abatanga ubu menyi buhagaze bute ? Bashyirwa mu kazi koko aribo babikwiye hashingiwe Kuri competence zabo? Amakosa bakora ( Abarezi) mu kigo ihanwa ite ko usanga barigize ibidakorwaho? Njye rero mbona niba uburezi hadafashwe ingamba zikomeye zirimo kongera ubushobozi mwarimu ( salaire, competent skills) hanyuma igitsure kikabaho kubica akazi nkana ntacyo twazageraho. Mugire ibihe byiza.

Imanigiramaboko Albert yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka