Umushyikirano uribanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage

kuva kuri uyu wa kane tariki 13 Ukuboza kugeza kuwa gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, haratangira inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro yayo ya 16, izibanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage.

Inama y'igihugu y'umushyikirano iba buri mwaka ikaba igiye kuba ku nshuro ya 16
Inama y’igihugu y’umushyikirano iba buri mwaka ikaba igiye kuba ku nshuro ya 16

Nk’uko biteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’U Rwanda, Umushyikirano ni urubuga rw’ibiganiro aho Abanyarwanda bahura bakiga ku bibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’igihugu, imikorere y’inzego z’ibanze z’ubuyobozi, ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yitabirwa n’abagize Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, Abayobozi mu nzego z’ibanze, Imiryango idashamikiye kuri Leta, itangazamakuru, n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Uyu mwaka, Umushyikirano uribanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage.

Muri iyi nama, haraganirwa ku ngingo ijyanye n’iterambere ry’igihugu ryubakiye ku ruhare rw’umuturage.

Iki kiganiro kiribanda ku buryo abanyarwanda bakwiye kurushaho kugira ibikorwa by’iterambere ibyabo, ndetse no guhindura imyumvire, uyu ukaba ari umuco ugomba kuranga Abanyarwanda.

Abaturage bagomba kugira uruhare rusesuye no gutanga umusanzu bitari gusa mu kurinda ibyagezweho, ahubwo no gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye iterambere nk’imirire mibi, umwanda, icuruzwa ry’abantu, amakimbirane mu miryango, kuva mu ishuri, inda zitateganyijwe, n’ibindi.

harerekanwa kandi uburyo guhindura imyumvire ari ikintu cy’ingenzi mu guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa iwacu – “Made in Rwanda”.

Ibi bisaba kubyaza umusaruro amahirwe yose no kugaragaza imbogamizi zihari, zirimo kugabanya ibigenda ku gicuruzwa, kongera ireme ry’ibikorerwa imbere mu gihugu, no kongerera icyizere abaguzi b’icuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu.

Kwimakaza umuco wa “Buy-Rwanda Build-Rwanda” [haha mu Rwanda wubake u Rwanda] bizasaba gushyira hamwe ingufu mu nzego zose.

Iki kiganiro kirasiga hagaragaye akamaro ko kumva neza uruhare rwa buri rwego muri gahunda zo guteza imbere igihugu ndetse n’ubufatanye hagati ya Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n’abaturage mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba za “Made in Rwanda”.

Haraganirwa kandi ku bijyanye no gusigasira amateka, no kwimakaza indangagaciro aho komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) itanga ikiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe n’Inama ngishwanama yo muri 2016. CNLG Irerekana ibyagezweho n’ahagomba gushyirwa imbaraga mu myaka ibiri iri imbere.

Abatanga ibiganiro baratanga ubuhamya ku kuntu ubuzima bwabo bwagiye buhinduka uko imyaka yagiye ishira, banaganire ku bisubizo by’ ibibazo bihari uyu munsi.

Haraba kandi ikiganiro kigaruka ku kamaro ko kubaka umuryango Nyarwanda urangwa no kudatezuka ndetse no kwigira binyuze mu kuzamura umuco wo kwizigama.

Ubwizigame bw’abanyarwanda ku kigereranyo cy’Umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu (GDP) buracyari hasi ku kigero cya 10.6% (2017), ibi bikaba bigira ingarakuka ku bukungu bw’igihugu zirimo kwiyongera kw’inguzanyo zituruka hanze y’igihugu mu mishinga y’ishoramari.

Abatanga ikiganiro kandi barerekana uburyo igice kinini cy’ ibikorwa by’iterambere gikwiye kubona inkunga iva imbere mu gihugu. Kugera ku ntego ya 16% y’ubwizigame ku mu saruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu (GDP) bitarenze 2024 birasaba kongera ubushake bw’umuntu ku giti cye no guhuriza hamwe imbaraga mu kwizigamira.

Mu mushyikirano utangira none, harerekanwa uburyo leta yashyizeho ingamba, politiki n’amabwiriza yo kongera no kuvugurura gahunda y’ubwizigame harimo gahunda y’igihe kirekire yiswe “Ejo Heza”.

Ubu ni uburyo bushya bufite intego yo kongera ubwizigame mu ngo, mu bucuruzi no muri leta. Gahunda ya “Ejo Heza” izafungurwa ku mugaragaro ku munsi w’ejo tariki 14 Ukuboza, ari nawo munsi wanyuma w’umushyikirano.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka