Umushyikirano 2017: Mu mwaka wa 2017 umusaruro ku buhinzi wazamutseho 8%
Atangiza inama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wazamutseho 8%.

Perezida Kagame avuga ko nubwo mu mwaka ushize izuba ryavuye igihe kirekire ndetse n’ibihingwa bimwe nk’ibigori bikibasirwa na nkongwa, hashyizwe ingamba zitandukanye zo guhangana n’ibyo bibazo maze umusaruro uriyongera.
Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, Perezida Kagame yavuze ko Nkongwa yarwanyijwe ku buryo bushoboka, bituma izamuka ry’ umusaruro mu buhinzi ridahungabana.
Yanavuze kandi ko mu rwego rwo kongera umusaruro mu buhinzi, Leta yashoye imari mu gutunganya imbuto, hagamijwe kongerera agaciro ibyo abanyarwanda bahinga.

Ibi ngo bizatuma imbuto zatumizwaga hanze zigabanuka, kandi bifashe abahinzi kubasha kuzibonera igihe ntibibadindize mu buhinzi bwabo.
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira cyane cyane urubyiruko rwahagurukiye kwihangira imirimo mu bijyanye n’ubuhinzi, anakangurira abandi kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi bakihangira imirimo bagatera imbere .

Ohereza igitekerezo
|