Umushyikirano 2017 : Hari kwigwa uburyo ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri byasubizwa mu mpeshyi
Musenyeri Nzakamwita Servilien yasabye ko ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri, byashyirwa mu mpeshyi aho gushyirwa mu mpera z’umwaka, kuko hari gahunda zigenewe urubyiruko bibangamira.

Musenyeri Nzakamwita, yabisabiye mu nama y’Umushyikirano ya 15, aho yagaragaje ko uburyo ibiruhuko biteye, hari gahunda bibangamira bitewe n’igihe cy’imvura byashyizwemo, ikindi abanyeshuri bagahura n’imbogamizi nyinshi igihe biga mu gihe cy’impeshyi.
Yatanze urugero agira ati « Nk’ejo bundi twari twahuje urubyiruko rurenga ibihumbi bitanu ku Gisenyi, ariko twagiye dukomwa imbere muri za porogaramu n’imvura. »
Musenyeri yagarutse kukuba ukwezi kwa Nyakanga n’ukwa Kanama haba hashyushye cyane ndetse ahenshi amazi akaba make, abanyeshuri bakajya bamara umwanya munini bagiye kuvoma kure, rimwe na rimwe bikabakerereza amasomo.
Arongera ati « Kandi muri ayo mezi yo mu Cyi, mu miryango habamo iminsi mikuru myinshi, ubukwe, amasakaramentu, yubire,…, akaba aribwo abana baba bakenewe mu rugo muri wa muco wo kubana nk’umuryango ».
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yasubije iki cyifuzo avuga ko byatekerejweho kandi bikaba biri kuganirwaho, aho Leta yifuza kuzajya ihuza ibiruhuko by’umwaka w’amashuri, guhera mu mashuri abanza kugera muri kaminuza.
Ati « Nagirango mare impungenge Musenyeri ko iki cyatekerejweho kandi kikaba kizatangirwa igisubizo mu myanzuro ya vuba. »
Ohereza igitekerezo
|
nukuri byaba aribyiza kuko kwiga mumpeshyi bibangamira abana biga bataha
Nibyiza cyane, arikose nk’amashuli yigenga ya kaminuza Hari atagira ibiruhuko bigenwa na Leta yo bizagenda gute? Kdi ngo bifuza kubihuza
byiza cyne kko twabangamirwaga nizuba
turabikunze
dushyigikiye gahunda yo kuruhuka iboruhuko birebire
mu mpeshyi
ibbi biramutse bikunze rwose byanahindura ubuzima bw’abarezi cyane cyane nko mucyaro.kuko aba ari mu mpeshyi,hari imirimo imwe nimwe bajya bakora bityo bakiteza imbere.arikose nanone,ko nshimye ibi babikomotojeho kdi nkaba mbona inzego zabihagurukiye,ngaho nibongere bige kubijyanye n’umushahara wa mwarimu basi tureke guhorana amarira!
ibi byaba aribyiza kuko kwiga mumpeshyi birabangama pe!
Iki gitekerezo ni cyiza cyane, kuko n’Abanyamatorero yibumbiye mu Nama y’Abaprotestanti mu Rwanda bagikomojeho; rwose kiziye igihe
muzi ukuntu mu mpeshyi abanyeshuri bava imyuna mu mazuru amaraso akisukiranya kubera bakoresha ubwonko cyane kandi ari mu mpeshyi;