Umushinga wa Kigali Today uri muri 20 yegukanye ibihembo byo guteza imbere ubumenyingiro
Kigali Today iri mu bigo 20 byatsindiye ibihembo by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), kubera imishinga byatanze igamije gufasha urubyiruko kwiyungura ubumenyingiro yashimwe.
Mu mafaranga y’u Rwanda arenga ho gato miliyoni 718 yegukanwe n’ibi bigo byose, Kigali Today yegukanyemo miliyoni 63 kubera umushinga wo kwigisha abantu ibijyanye no gukoresha amajwi ya Radiyo, nk’uko bitangazwa na Jean Charles Kanamugire, umuyobozi wa Kigali Today.

Yagize ati: “Impamvu twahisemo uyu mushinga Kigali Today ni ikigo gisanzwe gikora itangazamakuru turabikora kandi twanabikoze ku bakozi bacu twahuguye n’abandi bantu bose babidusaba. Niho hantu turi twemera ko hazagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Kanamugire yatangaje ko buri kwezi iki kigo, gisanzwe gifite Radiyo ikorera ku murongo wa Internet n’urubuga rwa internet rwa www.kigalitoday.com, kizajya gihugura abantu bagera kuri 30 mu gihe cy’amezi atatu.
Abandi bafashe amagambo bashimiye WDA kuba yabashije kubaha amahurirwe yo guteza Abanyarwanda imbere cyane cyane urubyiruko muri rusange. Batangaje ko iyo nkunga igiye kubafasha kugira icyo bahindura mu bumenyingiro.

Ibi kandi byanagarutsweho na Alexis Nsengiyumva, umunyamabanga wa Leta ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro. Yasabye abahawe aya mafaranga kuyakoresha neza bakazirikana ko ari inguzanyo Leta izishyira n’ubwo bo itazayibishyuza.
Yavuze ko bagomba kujya bibuka ko nibayahombesha ari Abanyarwanda bazaba bashyize mu bukene, kuko Leta izaba isabwa kwishyura inkunga itaragize icyo itanga. Ayo mafaranga yatanzwe ku nguzanyo ya Banki y’Isi.
Jerome Gasana, umuyobozi wa WDA, yatangaje ko ikigo ayoboye kizakomeza kongera umubare w’ibigo bigenerwa aya mafaranga mu gihe ibyayahawe mbere bizaba bigaragaza umusaruro n’uruhare rwabyo mu guteza imbere ubumenyingiro.
Ati: “Icyo dushyize imbere si uguhugura ahubwo no ukugira ngo ba bantu bamaze guhugurwa bahite batangira gushinga inganda zabo batangire guhanga imirimo . ni icyo turi gushyira imbere kandi turabona biri gutanga umusaruro.”
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25/06/2013, cyari kibaye ku nshuro ya kabiri. Ubushize WDA yari yahaye ibigo byitwaye neza mu gutanga imishinga amafaranga agera kuri miliyoni 595.
Abatatsindiye ni abatanze imishinga iganisha ku gutunganya abantu ku bwiza, Kubaka, ICT, Gukanika, Ubuhinzi, Ubwubatsi bw’ibisenge, gusana, Amashanyarazi, Kwakira neza abakiriya, ubugeni n’ubukorikori.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Congratilations!!!!!!
Kigali Today kigaragaza professionalism mu itangazamakuru. Dukeneye ko Radiyo yanyu iza kuri FM n’umuturage wo hasi akamenya y’igihugu cye. Byaba akarusho mutangije na TV kuko mu Rwanda turi inyuma. Hamwe n’abanyamakuru banyu bakora neza byose byabara amavuta. Big up!
Iki gihembo Kigalitoday yahawe iragikwiye pe njye mu Rwanda nta kindi gitangazamakuru ndabona nkacyo aho gifite buri munyamakuru muri buri karere k’u Rwanda uko ari 30 turugize.
Murasobautse pe umuntu abibazaho uko mukora kuko ntibyoroshye kubyiyumvisha kandi n’abanyamakuru banyu bariyubaha cyane usanga hari itandukaniro n’abandi mbonera kuri terrain iyo hari uwo duhuriyeyo.
Guys murakora cyane ntaho umuntu yahera abagaya kuko amakuru y’igihugu muyafite mu biganza byanyu.
Congratulations!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Congratulations to Kigali Today’s Staff and journalists. You get what you deserve. When I wake up, my breakfast is your news which covers the whole country and beyond. Up to now, you are leading in the media in Rwanda. Big up to your team, we are always behind you. Thx!
Waw, ibi bintu ni byiza cyane rwose. Mukomeze mujye imbere guys ni ukuri mukora byinshi byiza birimo kuvugira rubanda no kumenyekanisha amakuru y’igihugu cyose ku buryo bwihuse ku buryo ntatinya kuvuga ko mwaziye igihe. congs again
Horanimana ( KIGALI Today)Iterambere ryawe ndarishyigiki
ye,kandi ibiboneka nuko aritangazamakuru nyaryo rinakwiye kwizera,natwe muri www.accessbusinessnews turaza vuba kandi mururugero kubashaka kwiga nkatwe
felicitation
Kabisa icyi gihembo muragikwiriye. Mukoereze aho muduhe amakuru. Akazi keza
Congs Kigalitoday muri abambere kabisa kandi mukomereze aho..gusa mwongeremo version z’indimi zitandukanye byaba ari wonderful kurushaho..Murakoze
Ntawakwirengagiza uruhare rwa Kigalitoday mu guha abanyarwanda n’Isi yose amakuru ashyushye kandi meze..
Uru rubuga ntacyo waruveba rwose Imana ijye ibongerera rufite udushya twinshi kandi n’amakuru magufi afite injyana..Congs Guys