Umushinga w’ubworozi bw’ibinyamushongo wahize indi mu Ntara y’Amajyaruguru

Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze ukora ubworozi bw’ibinyamushongo binini bizwi na none nk’ibinyamujonjorerwa, arishimira ko umushinga we uherutse guhiga indi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yiteguye kuwagura mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura imirire.

Imbabazi Dominique avuga ko igihembo yahawe kigiye kumufasha kwagura umushinga we
Imbabazi Dominique avuga ko igihembo yahawe kigiye kumufasha kwagura umushinga we

Ni umushinga wahize indi mu marushanwa ya Youth Connect Rwanda 2021 ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru uhembwa miliyoni n’igice, aho uwo musore w’imyaka 29 ufite Kompanyi yitwa Golden Insect Ltd, yemeza ko bimuteye ishyaka ryo kuwagura agahaza amasoko afite hirya no hino mu gihugu.

Uretse kuba yorora ayo matungo y’ibinyamushongo, akora n’ifumbire y’imborera yifashishije imyanda iva mu baturage, aho ayigaburira inyo zikayirya, imyanda zisohoye ikaba ariyo fumbire yemeza ko ikungahaye mu kongera umusaruro.

Akora n’ibiribwa by’amatungo yifashishije udusimba tuguruka turimo isazi, aho atubyazamo inyo zigaburirwa amatungo.

Ubwo yamurikaga umushinga we wo kugabura ibinyamushongo mu mezi ashize muri imwe mu mahoteri akorera mu mujyi wa Musanze, abenshi barabyishimiye haba n’abandi bagaragaza ko badashobora kubirya.

Uwo mushinga wagiye ukura aho ngo ageze ku rwego rwo kugemurira ibinyamushongo amahoteli akomeye mu mujyi wa Kigali, ariko kandi n’imyumvire y’abaturage ngo ikaba yaramaze guhinduka aho basigaye bamwihamagarira mu ngo akabibagemurira.

Ati “Ibinyamushongo bitangiye kumenyerwa, nta muntu ukibinena, amahoteri anyuranye aratanga komande, ndetse n’abaturage batangiye kumpamagara ngo mbibagemurire bakabiteka, bimaze kuba ifunguro rya bose”.

Avuga ko ageze ku rwego rwo kubona toni 20 z’ifumbire mu mezi atatu, akaba amaze no kugera ku rwego rwo korora ibinyamushongo 800 bikuze, ndetse akaba abona na toni eshanu z’inyo (ibiryo by’amatungo) buri kwezi.

Abantu ngo bamaze kumenyera kurya inyama z'ibinyamushongo
Abantu ngo bamaze kumenyera kurya inyama z’ibinyamushongo

Ngo yiteguye kuzamura ubushobozi bw’uwo mushinga akava kuri toni 20 z’ifumbire abona buri mezi atatu akagera byibura kuri toni 60, ibinyamushongo bikava kuri 800 yoroye bikagera mu bihumbi bitanu, ndetse n’inyo zifatwa nk’ibiribwa by’amatungo zikava kuri toni eshanu abona ku kwezi, akabona byibuta toni k’umunsi.

Umwe mu baturage bamugurira ibinyamushongo, yabwiye Kigali Today ko babinenaga bataramenya intungamubiri bifite n’uburyohe bwabyo, ariko ngo ubu bamaze kubona ko bifite akamaro.

Ati “Abana banjye barabikunda kandi mbona aho ntangiye kubibagaburira bafite ubuzima bwiza, twabanje kubirya dufite iseseme, ariko ubu tubifata nk’inyama ya mbere iruta izindi”.

Imbabazi avuga ko umushinga wo korora ibinyamushongo awushyize imbere, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana cyugarije akarere avukamo.

Agira ati “Ibinyamushongo birimo kubona isoko umunsi ku wundi, niteguye kuzamura uyu mushinga ku buryo nzahaza amasoko.

Nk’ubu ibinyamushongo 800 noroye n’ubwo ari bike ariko urumva ko birimo amafaranga, kuko kimwe nkigurisha amafaranga 1500, ni cyo giciro gito”.

Arongera ati “Ndashaka kubyongera kuko intego yanjye ni ugufasha abaturage kurwanya imirire mibi mu bana bato, numvise ko i Musanze abana bafite munsi y’imyaka itanu abari hejuru 40% bari mu mutuku. Ntabwo bikemura icyo kibazo gusa kuko bikemura n’icy’abafite umubyibuho ukabije, ni inyama itagira amavuta, ishobora no gufasha abafite umuvuduko, ni ikiribwa gikize kuri protein, abantu baramutse bahinduye imyumvire yabo bakarya iki kiribwa byabarinda indwara zinyuranye”.

Avuga ko yiteguye no kongera abakozi muri uwo mushinga we, mu rwego rwo gukora byinshi agahaza amasoko menshi akomeje gushakisha ibiva mu mushinga we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza?umushinga wanyu ni mwiza cyane ko numva nanjye nawinjiramo nababona gute?nkeneye kubona contacts zanyu.

HAKIZIMANA FRODOUARD yanditse ku itariki ya: 11-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka