Umushinga w’itegeko rirebana n’uburenganzira ku kubona amakuru watangiye kwigwa

Komisiyo ishinzwe politiki n’uburinganire mu nteko ishingamategeko, taliki 23/01/2012, yatangiye kwiga umushinga w’itegeko rirebana n’uburenganzira ku kubona amakuru (access to information bill).

Umushinga w’itegeko rirebana n’uburenganzira ku kubona amakuru ugamije gufasha abanyamakuru kubona amakuru yo mu buyobozi bwite bwa Leta, mu bayobozi ba Leta no mu nzego zimwe z’ibigo byigenga kugira ngo bashobore kuyatangariza abaturage.

Uyu mushinga ushyiraho inzira n’uburyo biteza imbere itangazwa n’ikwirakwizwa by’amakuru birangwa n’ibikorwa bigamije iterambere.

Umushinga w’itegeko wibanda ku burenganzira bwo kubona amakuru n’uburyo yabonekamo uretse ko hagomba gusobanurwa amakuru icyo ari cyo kugira ngo hatazagira abitiranya ibintu.

Abagize komisiyo ishinzwe politiki bunguranye ibitekerezo ku ngingo irebana n’uburyo amakuru yajya atangwa n’inzego zose zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera bayasabwe cyangwa babyibwirije mu rwego rwo kumenyesha abanyarwanda ibyo bakora.

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe politiki bunguranye ibitekerezo kuri uwo mushinga bari kumwe n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera ndetse n’abahagarariye ibitangazamakuru.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka