Umushinga w’amasoko mpuzamipaka mu gihombo

Mu myaka ishize, u Rwanda rwateye intambwe mu buhahirane bwambukiranya imipaka, aho hubatswe amasoko agamije kwegereza urujya n’uruza ndetse n’abatuye ku nkiko ibicuruzwa nkenerwa. Aya masoko kuva yakubakwa mu myaka itanu ugereranyije, ntabwo yigeze akora nk’uko ubushobozi bwayo bungana, ndetse amwe muri yo yatangiye kwerekana ibimenyetso byo kwangirika kubera kudakora.

Isoko mpuzamipaka rya Rusumo
Isoko mpuzamipaka rya Rusumo

Abikorera bo mu turere aya masoko abarizwamo bagaragaza ko kuba aya masoko adakora ari igihombo kuri bo, ku buryo basanga umushinga wo kuyubaka wagombaga gutekerezwa neza, byaba ngombwa amafaranga yayubatse akaba yakoreshwa indi mishinga yabateza imbere aho kubaka ibizahombera igihugu n’abaturage.

Icyegeranyo Kigali Today yakoze kigaragaza ko Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Kirehe, Rubavu, Burera na Nyaruguru ari tumwe mu turere dufite aya masoko y’ingenzi.
Muri iki cyegeranyo, abayobozi n’abaturage (abacuruzi) bagaragaje ibibazo aya masoko yagize, ndetse hamwe na hamwe berekana ibikenewe kugira ngo atange umusaruro ategerejweho.

Miliyari imwe na miliyoni Magana abiri ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu

Mu 2018, akarere ka Karongi kashoye amafaranga miliyari imwe na miliyoni magana abiri mu kubaka isoko riri i Nyamishaba, ahitwa i Ruganda mu murenge wa Bwishyura, ku kiyaga cya Kivu.

Isoko ryubatse ahatagera urujya n'uruza bigatuma rititabirwa
Isoko ryubatse ahatagera urujya n’uruza bigatuma rititabirwa

Iri soko ryashyizwe ku birometero bisaga bine uturutse mu mujyi wa Karongi rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi magana atandatu mu bice byaryo byose.
Uyu munsi, ubu iri soko rikoreshwa n’ababarirwa ku mitwe y’intoki bakoresha ikibuga cyaryo mu isoko ry’amatungo rirema rimwe mu cyumweru.

Abikorera bo mu mujyi wa Karongi bagaragaza ko isoko nk’iri bubakiwe ngo ribafashe mu ishoramari rishingiye ku guhahirana n’Abanyekongo ridakora neza ari igihombo kuri bo.
Bavuga ko icyateye iri soko kubura abarikoreramo ari imiterere y’aho riri, kuko ryitaruye umujyi, ndetse n’ingaruka za Covid-19 zatumye imipaka y’ibihugu byombi ifungwa.

Kuri ibi kandi hiyongeraho n’ibibazo by’imibanire hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) itameze neza yatumye urujya n’uruza rugabanuka.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Karongi Abimana Mathias avuga ko iri soko ryubatse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ryari ryitezweho guhuza abaturage baturuka ku kirwa cy’Ijwi, Bukavu na Goma muri DRC.

Ahagenewe gucururizwa imbuto bigaragara ko zidaheruka kuhagera
Ahagenewe gucururizwa imbuto bigaragara ko zidaheruka kuhagera

Ibicuruzwa baza gutwara bihagurishirizwa kugeza ubu ni amatungo magufi arimo ingurube, ihene, intama n’inkoko, ibyo bigatuma isoko rirema gusa ku munsi wa gatanu w’icyumweru ubundi rikaba nta n’inyoni ihatamba.

Avuga ko ibyo bituma umusaruro wari uryitezweho utagerwaho, bakaba bari mu biganiro n’abashoramari bafite inganda mu Mujyi wa Kigali ngo bakoreshe ibyumba bihari bahageza ibicuruzwa bizajya byoherezwa mu bice bya DRC n’ubundi.

Agira ati, “Twasuye abikorera bafite inganda mu Mujyi wa Kigali ngo twumvikane uko bazana ibikoresho bitandukanye bikagurishirizwa ino, twanaganiriye n’abo muri Congo aho bizajya bijyanwa kuko abaturage ba Congo boroherwa cyane no kuza hano, kurusha kujya Bukavu na Goma, nibabona ibicuruzwa hafi bazitabira ari benshi.”

Inzu yagenewe amaduka ntikora kuko nta bicuruzwa bihagera
Inzu yagenewe amaduka ntikora kuko nta bicuruzwa bihagera

Ku kijyanye n’imbogamizi z’aho isoko riherereye kubera ko nta bantu bahatuye nta n’urujya n’uruza ruhari, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi atangaza ko barimo kwiga uko bakubaka icyambu cya Karongi, gukora imihanda no gushyira ububiko bw’ibicuruzwa ahubatse iryo soko kugira ngo abantu bahagane bafite icyo bajya kuhakura.

Ububiko bufite ubushobozi bwo gukonjesha toni mirongo inani bupfa ubusa i Rusizi

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Rusizi Kamuzinzi, atangaza ko isoko Rusizi Crosss Border ryubatswe ritwaye asaga Miliyali y’amafaranga y’u Rwanda rigizwe n’ibice bitandukanye byo gucururizamo inyama, imboga n’imbuto, n’aho kubika ibicuruzwa.

Rusizi Cross Border market
Rusizi Cross Border market

Hari kandi n’ububiko bw’ibicuruzwa bwahubatswe n’abikorera ba Rusizi, ariko batangiye guhomba kuko inzu bubatse zidakorerwamo, ndetse n’isoko ubwaryo rikaba ribikwamo gusa imboga n’imbuto bitegerejwe kujyanwa kujyanwa muri DRC.

Kamuzinzi avuga ko baryubaka bari biteze gukurura Abakongomani bakazajya bagira icyo basiga mu Rwanda kuruta kubashyira ibicuruzwa iwabo, ariko hakaba hashize imyaka ine ridakora kubera ahanini ingaruka za Covid-19, no kuba Kongo itemerera abaturage bayo kumara umunsi wose mu Rwanda.

Agira ati “Kuva ryuzuye, Covid-19 yahise yaduka, noneho dushyiraho uburyo bwo kwambutsa inyama, imboga n’imbuto mu matsinda y’abacuruzi, bituma ari bwo buryo bukomeza gukoreshwa kubera ko na n’ubu ibicuruzwa tubibasangisha iwabo muri DRC”.
Yongeraho ati, “Ikibazo kiri muri Kongo kuko bafunga umupaka wabo saa 15:00’ z’amanywa urumva ko ayo masaha abangamiye abacuruzi n’urujya n’uruza rw’abaturage, buriya bizakemuka imibanire yongeye kunoga neza kuko ubu ibikoresho n’amazu biraho gusa ntacyo bikora”.

Bimwe mu bikoresho by’ingirakamaro byari byashyizwe muri iri soko ni ibyumba bine by’ububiko bukonjesha inyama, imboga n’imbuto. Buri cyumba gifite ubushobozi bwo kwakira toni 20.

Rubavu: Abakorera mu isoko ryambukiranya imipaka bahora mu bihombo

Ni isoko ryatangiye kubakwa mu Kwakira 2016 hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko imijyi ya Gisenyi na Goma, gukumira ubucuruzi bw’akajagari ndetse no korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Isoko ryambukiranya imipaka rya Rubavu
Isoko ryambukiranya imipaka rya Rubavu

Iri soko ryuzuye muri Werurwe 2019 ritwaye miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga basaga Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Trade Mark East Africa.

Cyakora abaturage barikoreramo bavuga ko leta yari kuyajyana mu bindi bikorwa kuko ubu ririmo kwangirika ridatanze umusaruro.

Uwamahoro Vilotte umuyobozi wungirije w’isoko ryambukiranya umupaka rya Rubavu avuga ko hari imyanya idakoreshwa, kuko nk’ahagenewe gucuruririza inyama hari imyanya 20 hakora 4 naho ahacururizwa amafi hari imyanya 22 hakora umwe.

Avuga kandi ko mu gice cyagenewe amabanki, ubu hibereyemo umurenge sacco, naho duterimbere ikaba yarakuyemo akayo karenge mu minshi ishize.

Yongeraho ko ibyumba biri hasi bikora ariko ibyumba bikorera hejuru bidakoreshwa cyane, mu gihe ibyumba bikonjesha hakora icyumba kimwe mu byumba bigera kuri bine byateganyijwe .“ Icyo ryubakiwe buri kintu kiri mu mwanya wacyo gusa habuze abarikoramo”.

Abagerageje kugana iri soko nabo bavuga ko bahora mu bihombo

Abakorera mu isoko ryambukiranya imipaka rya Rubavu bavuga ko ubuyobozi bwaritereranye kuko rishyizwemo abacuruzi abaguzi baboneka kuko n’abahagera babura ibyo bashaka bakigendera ibi bakaba babiterwa n’abazunguzayi bariba ku muryango bigatuma abaguzi bataryinjiramo.

Umwe mu barikoreramo agira ati “bakwinjira gushaka iki kandi ibyo bashaka babibona hanze ndetse ku mafaranga makeya? Nk’ubu kuva bwacya sindacuruza, ariko nanjye ngiye gutega hanze nacuruza. Ibi bigaragaza ko ubuyobozi budutererana, bufashije aba bazunguzayi kuryinjira nibura bakabanza kwisuganya bakazasora nyuma byadufasha natwe tugacuruza.”

Abakora mu isoko bavuga ko bishyuzwa ibihumbi 14 ku kwezi byo gukodesha aho bakorera, amafaranga bavuga ko ari menshi bitewe n’uko binjiza.

imiryango yagenewe gucururizwamo irafunze
imiryango yagenewe gucururizwamo irafunze

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko abantu barikoreramo bari kwiyongera kandi hari n’abamaze gukodesha gukorera mu byumba bikonjesha naho abakorera ahagenewe ubucuruzi bw’inyama ngo bahakorera nka Koperative.

Isoko ryambukiranya imipaka rya Rubavu rigizwe n’ibyumba 192 byo gucururizamo, rifite ibyumba bitanu bikonjesha, irerero, uburyo bwo gusukura amazi yakoreshejwe n’ahagenewe banki n’ibiro by’ivunjisha.

Ariko ibi byose byari bihateganyirijwe byinshi ntibikora kubera ko habuze abahakorera n’abemeye kuhakorera sibyo bahakorera kuko batabona abaguzi.

Isoko ryambukiranya imipaka ryubatswe ku mupaka muto wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 50 bambukiranya umupaka ku munsi ariko ubu ntibarenza ibihumbi 3.

Kuri ibi bibazo byose, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Lambert Dushimimana avuga ko ari byo koko , akongeraho ko ari ibibazo ndetse binababaje kuba amasoko yarubatswe ahenze Leta ariko akaba adatanga umusaruro wari witezwe.

Ati: “Ni ibintu bibabaje cyane kandi ni n’igihombo, gusa hari akora. Nka Rusizi, irya Bugarama rirakora neza cyane ndetse 100% naho Rusizi ya 1 ho navuga ko rikora bidashimishije kuko ari nka 15%. Ibyo kandi tubibona n’ahandi nka Karongi na Rubavu.”

Impamvu y’ibi byose Guverineri avuga ko harimo nka Covid 19, urujya n’uruza rwagabanutse ku mipaka, n’ibindi.

Ku byagaragajwe n’abaturage byo kuba ibibanza cg imisoro biri hejuru, Bwama Dushimimana yavuze ko ari ibintu byaganirwaho maze bigafatirwa umurongo n’impande zombie yaba abasora n’abasoresha.

Guverineri w'intara y'uburengerazuba Dushimimana Lambert
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Dushimimana Lambert

Ku bazunguzayi babuza abari mu isoko gucuruza Rubavu, Guverineri Dushimimana yavuze ko ibi ari uburangare bw’abayobozi kuko bidakwiye kandi yemera ko bagiye kongeramo imbaraga ibi bigakosoka cyane ko nta kigoye kirimo ari ukuba gusa inzego zibishinzwe zikora neza.

Guverineri kandi agaruka kuri Karongi na we yemera ko ari isoko ryubatswe kure y’abaturage ariko akavuga ko ibi ntacyo babikoraho kuko byarangiye, ariko akungamo ati: “tugiye kureba ubiuryo twakorohereza abaturage nibura abaje kuhakorera ntibagorwe n’umusoro cg ubukode, ariko ni ibyo tuzafatira ingamba dufatanyije nk’ubuyobozi. Ubu hari n’ikindi gikomeye cyijyanye na parking kujo iri soko nta parking rigira ariko byose turimo kubishakira ibisubizo”

Ngo ikindi kigoye kuri aya masoko yose ni uko amwe atagira abayobozi ngo ibi nabyo barimo kubishakira igisubizo kuko iyo abayobozi babonetse n’imikorere iroroha ndetse n’ibibazo bigaragaye bigakemuka vuba.

Izindi ngamba zizafatwa muri rusange, ni ugufunga udusoko duto two ku ruhande, dukora no mu tujagari maze abatuvuyemo bakajya muri aya masoko meza bityo Leta ikabona imisoro ndetse n’abahashyize ibikorwa bagatangira kwinjiza ariko kandi bikanorohereza abakeneye ibicuruzwa kuko babisanga hamwe batavunitse.

Burera: isoko ryubatswe na miliyari imwe n’igice rimaze imyaka itanu ridakora

Abatuye mu Karere ka Burera n’abahagana, bavuga ko bamaze imyaka isaga itanu bagitegereje ko isoko mpuzamipaka rya Cyanika ryubatswe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda rikora none barahebye.

Isoko mpuzamipaka rya Cyanika
Isoko mpuzamipaka rya Cyanika

Iri soko ryubatswe mu Murenge wa Cyanika, ubwo ryuzuraga mu mwaka wa 2018, abaturage bari bijejwe ko rije koroshya ubuhahirane hagati y’abacuruzi n’abaguzi ku ruhande rw’u Rwanda, Uganda kimwe n’ibindi bihugu byo mu gace u Rwanda ruherereyemo; ariko nyuma baje gutungurwa n’uko ibyo babwirwaga byaheze mu mvugo gusa ntibyashyirwa mu bikorwa.

Uwitwa Tumukunde Xavier ati: “Imiryango y’amaduka yose irakinze, igituma rimaze iyi myaka yose abantu batariyoboka ngo baricururizemo turigane cyaratuyobeye. Iyo urebye udusoko two mu zindi santere z’ubucuruzi zegeranye n’aha iri soko riri ubona two dukora. Twibaza impamvu za miliyari zashowe ahangaha zitakoreshejwe mu bindi bikorwa biduteza imbere twarayobewe, muri macye ni inyubako ziteje ibihombo”.

Inyubako nini igeretse kabiri igizwe n’ibyumba byagombaga gucururizwamo, ikikijwe n’ikindi gice kinini gisakaye cyubatswemo ibisima ndetse na hangari nini igenewe kubikwamo ibicuruzwa, biri mu bice by’ingenzi bigize iri soko ryuzuye ritwaye Miliyari imwe na Miliyoni Magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000,000).

Bagendeye ku gihe zimaze zidakorerwamo, abaturage basanga ari igihombo gikomeye, aho banatekereza ko amafaranga yashowemo yakabaye yarakoreshejwe mu yindi mishinga ibafatiye runini.

Zaninka Marie Claire ati: “Ryabuze abarikoreramo. Ibikoresho bimwe na bimwe biryubatse nk’ibirahuri, insinga z’amashanyarazi, amatara n’ibindi byagiye byangirika, usanga abana ari bo birirwa barikiniramo mbese habaye umusaka. Twari twiteze kuhabona ibicuruzwa biva hanze n’ibikorerwa hano mu Rwanda birihurizwamo tukajya tubihaha bitworoheye none ibyo byizere byabaye nk’inzozi, ntacyo ritumariye uretse kubona izi nyubako ziteretse aha gusa”.

“Twibaza impamvu leta idashyiramo ibindi bikorwa by’ishoramari bisimbura icyo ryubakiwe ngo zibyazwe umusaruro byaratuyobeye. Riramutse rizanzamuwe rigakora abaturage twaboneraho tukariyoboka ku bwinshi abahaha cyangwa abagurisha twese bikatworohera”.
Mu gice cy’inyubako igeretse ndetse n’ahagenewe imyanya y’ibisima habarurwa imyanya ikabakaba 170 yiyongeraho ibyumba bine byagutse bigenewe ububiko. Muri aha hose ibyumba bine gusa nibyo bikorerwamo ahandi hose imiryango ikinze.

Abaturage basanga Miliyari zashowe mu kubaka iri soko zakabaye zarakoreshejwe ibindi bikorwa by'amajyambere
Abaturage basanga Miliyari zashowe mu kubaka iri soko zakabaye zarakoreshejwe ibindi bikorwa by’amajyambere

Hari abakeka ko uku kudakora byaba bifitanye isano n’urujya n’uruza rw’abambukiranya umupaka bajya cyangwa bava muri Uganda byagiye bigaragara ko bagabanutse mu bihe bishize biturutse ku bibazo by’imibanire yagiye izamo agatotsi hagati y’u Rwanda na Uganda, mu gihe hari n’abatekereza ko abacuruzi baba barifashe kurikoreramo batinya imisoro n’ubukode bw’ibibanza byo gucururizamo.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Burera Jean de Dieu Munyembaraga na we agaragaza ko kuba iri soko rimaze igihe ridakora, ari igihombo ariko ngo abikorera bamaze iminsi bashakisha uko bahuza imbaraga ngo barebe uko batangira kurikoreramo.

Ati: “Kuba iyi myaka ishize yose ridakora birumvikana ko ari igihombo kuri twe nk’abacuruzi kuko icyari kigenderewe mu kuryubaka kwari ukugirango twagure ubucuruzi twiteze imbere n’igihugu muri rusange”.

“Gusa navuga ko ubu noneho hari icyizere ko bitarenze ukwezi k’Ugushyingo twinjiyemo, isoko rizaba ryatangiye gukorerwamo kuko tumaze iminsi tugirana ibiganiro n’abacuruzi bo hirya no hino muri kano Karere ka Burera n’ahandi byegeranye, aho twanamaze kwemeranya ko ryajya rikora kuwa mbere no kuwa kane wa buri cyumweru.

Ni iminsi ibiri twabaye twemeranyijweho gukoreramo ku ikubitiro kuko izaza yunganira indi minsi andi masoko harimo irya Gahunga n’isoko rya Rugarama na yo ari muri ako gace asanzwe aremeraho mu cyumweru”.

“Ubu ikirimo kunozwa ni ukureba uko mu minsi nk’itanu iri imbere twazahuza abacuruzi bahagarariye abandi, tukanoza uburyo bazajya bakoramo”.

Bateganya kuzaricururizamo ibiribwa, imyambaro n’ibindi bitandukanye byaba ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibituruka mu bindi bihugu harimo Uganda. Mu buvugizi burimo gukorwa n’Urugaga rw’Abikorera muri aka Karere harimo no gusaba MINICOM kuzagena ibiciro byoroheye abacuruzi ndetse ubwo bazaba batangiye gucuruza bakaba bahabwa nibura amezi atatu y’imenyerezaseta.

Mu gushaka kumenya icyo inzego z’ubuyobozi zivuga kuri iki kibazo, Kigalitoday yegereye Mugabowagahunde Maurice, guverineri w’intara y’amajyaruguru maze yemera ko koko iryo soko ubu ridakora ariko avuga ko habaye inama ibisuzuma ndetse banemeranya uburyo ibibazo Bihari bigeye gukemurwa maze iryo soko rikongera rigakora.

Umuyobozi wa Njyanama mu karere ka Burera we yavuze ko bitarenze tariki 16 Ugushyingo 2023 iri soko rizaba ryatangiye gukora.

U Burasirazuba nabwo ntibwasiagaye inyuma mu kubaka aya masoko

Isoko ryambukiranya umupaka rya Rusumo

Isoko rya Rusumo ryuzuye by’agateganyo mu mwaka wa 2019, ryuzura ritwaye asaga Miliyari enye (4), ryatangiye kwakira abaricururizamo kuwa 15 Ukwakira 2023.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye ritinda gukorerwamo harimo icyorezo cya COVID-19 kuko ryifashishwaga mu kwakira abantu bashyizwe mu kato.

Isoko mpuzamipaka rya Rusumo
Isoko mpuzamipaka rya Rusumo

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kirehe, Ndungutse Jean Bosco, avuga ko nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kirangiye ryatangiye gusanwa kubera ko hari utuntu twari tutameze neza ariko muri uku kwezi abacuruzi batangiye kurijyamo n’ubwo ibibanza byose bitarabona ababikoreramo.

Ati “N’ubwo ritarafungurwa ku mugaragaro ariko guhera tariki 15 z’uku kwezi kwa cumi, abantu batangiye kurijyamo, nta mbogamizi kuko ibiciriro biri hasi cyane kandi imiryango myinshi yarafashwe ahubwo ni uko benshi batari bazanamo ibintu.”

Avuga ko ibiciro by’isoko biri hasi ugereranyije n’abafite amazu asanzwe akorerwamo ku mupaka wa Rusumo kuko imiryango yo hasi ikodeshwa amafaranga 50,000 ku kwezi naho iyo hejuru ikaba amafaranga 30,000.

Isoko nyambukiranyamipaka rya Rusumo, rigizwe n’ibyumba 62 bicururizwamo ibintu bisanzwe (Amaduka), ahacururizwa ibiribwa ibisima 18 buri kimwe gifite utwumba 4, ubuhunikiro bw’ibicuruzwa ndetse n’amacumbi, ibyumba 24 ku bifuza kurara hafi n’umupaka, cyangwa abahageze bwije ku buryo batakwambukiranya umupaka, ahacururizwa inyama na Resitora.

Nyagatare huzuye isoko ryambukiranya imipaka ryatwaye asaga miliyari enye

N’ubwo twakomeje kuvuga amwe mu masoko yambukiranya imipaka yatwaye amamiliyari ariko akaba adakora, mu karere ka Nyagatare hamaze ukwezi huzuye isoko rya Kagitumba ryatwaye 4,137,000,000.

Iri soko rifite ibyumba by’ubucuruzi 60, amacumbi, isoko rito rigizwe n’ibisima 96 n’ahacururizwa imyambaro hakwakira abantu 100, ahafatirwa amafunguro n’ibinyobwa, ibyumba by’ububiko n’ibirimo ibyuma bikonjesha, ahakorera ibigo by’imari ndetse n’ibagiro.

Isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba
Isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo, Baguma Nkubiri Diminique avuga ko ubu bamaze kwakira ubusabe bw’abantu 100 bifuza kurikoreramo, kandi mu guhitamo abazahabwamo imyanya hakazanarebwa ku bafite ibicuruzwa bikenerwa n’abaturage b’ibihugu bituranye n’u Rwanda, ku gice cy’Akarere ka Nyagatare.

Ikindi nanone ni uko barimo kwigwa ku biciro ku buryo bizaba biri hasi, kugira ngo bitazagira uwo bikumira gukora ubucuruzi. Biteganyijwe ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro muri uku kwezi k’Ugushyingo 2023.

Nyuma yo gukusanya aya makuru yose Kigalitoday yegereye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda maze iyibaza icyateye ibi bibazo n’ingamba zihari, umukozi wayo ubishinzwe avuga ko icyateye aya masoko kudakora nk’uko byari byitezwe cyane cyane ari COVID-19 aho imipaka imwe yari ifunze urujya n’uruza rukagabanuka. Byongeye kandi ngo hari imipaka ubu ikora amasaha make aho ifunga saa cyenda z’umugoroba (15:00).

Yunzemo ati: "Ingambazihari ni ugukomeza gukangurira abikorera kuzana ibicuruzwa mu masoko cyangwa kwegereza ibicuruzwa abaguzi nk’uko politiki y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ibiteganya. Gukangurira abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka guhahira mu isoko ryambukiramya umupaka. Ubukangurabanga buhuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’abikorera burakomeje kandi bigeze ku rugero rushimishije.”

Inzu ikoreramo minisiteri y'ubucuruzi n'inganda
Inzu ikoreramo minisiteri y’ubucuruzi n’inganda

Muri rusange amasoko yambukiranya imipaka hirya no hino mu gihugu yatwaye hafi miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu akaba ntacyo aratangira kwinjiriza igihugu ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko iki ari igihombo bakanagaragaza ko aya mazu adakoreshejwe ibyo yagenewe hanarebwa ibindi byahakorerwa ariko ntakomeze kuguma aho adakoreshwa kuko amwe bishobora no kuyaviramo kwangirika.

Amakuru Kigalitoday yamenye ni uko mu minsi ishize habaye inama ivuga kuri aya masoko adakora ikabera mu karere ka Rusizi aho inzego bireba zemeranyijwe ko ibibazo bihari bigiye gukemurwa, aya masoko agakora icyo yagenewe bitarenze Ugushyingo uyu mwaka wa 2023.

Iyi nkuru yagizwemo uruhare n’itsinda ry’abanyamakuru ba kigalitoday rigizwe na:

Jean de la Croix TABARO
Ephrem MURINDABIGWI
Emmanuel Gasana SEBASAZA
ISHIMWE RUGIRA Gisele
Syldio SEBUHARARA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka